Ni ubutumwa bwatangajwe kuri Shene ya Youtube yitwa Faster TV Show bugizwe n’amashusho afite iminota ine, agaragaramo umuhanzi Israel Mbonyi ari kuririmba, ahabwa umutwe ugira uti “Israel Mbonyi yitabye Imana/ Urupfu Rutunguranye rw’umuriribyi Israel Mbonyi bigoye benshi kubyakira.”
Aya mashusho akimara kujya hanze abantu bamwe bagaragaje akababaro batewe n’iyi nkuru abandi bamagana uwayakwirakwije.
Kuri ubu uyu muhanzi ni muzima, nta kibazo cy’ubuzima na gito afite kuko adaheruka no kurwara nk’uko yabibwiye IGIHE. Yongeraho ko kuba abantu bamuvuga ibyo bashatse amaze kubimenyera nk’umuntu uba mu myidagaduro.
Ati “Meze neza nta kibazo mfite rwose simperuka no kurwara. Naho ibyo abantu bavuga maze kubimenyera nk’umuntu uba mu myidagaduro, abantu barabyuka bakavuga ibyo bashaka bagamije gukurura amarangamutima y’abandi.”
Yakomeje avuga ko ubu ahangayikishijwe n’abantu bashobora kubyizera, abamara impungege ko nta kibazo na gito aba afite.
Ati “Mba mpangayikishijwe n’abantu banzi bari hirya no hino bashobora kubyizera, kuko n’ubu imbuga nkoranyambaga zanjye ziruzuye bambaza niba ndi muzima gusa icyo nababwira ni uko ndi muzima kurushaho.”
Shene yanyujijweho iyi nkuru bigaragara ko n’ubundi yibanda ku nkuru zibika abantu kandi ari bazima. Urugero tariki ya 4 Kamena 2021 yavuze ko umugore w’umuhanzi Meddy yapfuye kandi ni muzima.
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’indirimbo zihimbaza Imana aririmba, aheruka gushyira hanze iyo yise ‘Baho.’



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!