‘Icyambu’ ni indirimbo ifite iminota 12 n’amasegonda 22 ibimaze kumenyerwa kuri uyu muhanzi ukora indirimbo ndende.
Mu kiganiro na IGIHE, Israel Mbonyi yavuze ko iyi ndirimbo hashiz eigihe ayanditse ikaba igaruka ku neza Imana yamugiriye ikamugira icyambu bitewe n’ibihangano bye bikunze gufasha abatari bake mu buryo bw’umwuka.
Yongeyeho ko ’Icyambu’ ari izina yakomoye ku rye bwite dore ko ubusanzwe yitwa Mbonyicyambu Israel.
Ati “Kera iwacu banyise Mbonyicyambu Israel, izina sinarikunda ntangira kwiyita Mbonyi, uko imyaka yagiye ishira ndarisobanukirwa, nararikunze ariko nsanga bigoye ko nahita mpindura, ni uko natekereje kwita album yanjye Icyambu.”
Zimwe mu ndirimbo zigize album ya kane ya Israel Mbonyi zafashwe mu buryo bwa Live mu gitaramo yakoze ku wa 13 Ukwakira 2021, mu gihe izo atabashije gukora uwo munsi zo yazifatiye muri studio.
Mu kwezi gushize Israel Mbonyi yari yasohoye indirimbo yise ‘Urwo rutare’ iya mbere yasohoye kuri iyi album ye nshya.
Mu 2014, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya mbere ‘Number one’, iya kabiri yise ‘Intashyo’ ayisohora mu 2017 mu gihe iyo yaherukaga gusohora yise ‘Mbwira’ yo yayisohoye mu 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!