00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero EPEMR mu mishinga iteza imbere igihugu mu mwaka wa 2015

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 December 2014 saa 02:14
Yasuwe :

Nubwo ritabuze guhura n’uruhuri rw’ibibazo, nyuma y’igihe gito ritangiye, Itorero EPEMR (Itorero rya Pentecôte Emmanuel mu Rwanda) rimaze gushinga imizi hirya no hino mu mirenge, kuri ubu rikaba rirangamiye gutangira ibikorwa biteza imbere igihugu mu mwaka utaha wa 2015.
Mu gihe gito rimaze ritangijwe, mu ntara zose zigize igihugu hakozwe ibikorwa by’ivugabutumwa mu buryo bwose ndetse n’ibijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage; uretse kubwiriza abantu ibijyanye no kwihana (…)

Nubwo ritabuze guhura n’uruhuri rw’ibibazo, nyuma y’igihe gito ritangiye, Itorero EPEMR (Itorero rya Pentecôte Emmanuel mu Rwanda) rimaze gushinga imizi hirya no hino mu mirenge, kuri ubu rikaba rirangamiye gutangira ibikorwa biteza imbere igihugu mu mwaka utaha wa 2015.

Mu gihe gito rimaze ritangijwe, mu ntara zose zigize igihugu hakozwe ibikorwa by’ivugabutumwa mu buryo bwose ndetse n’ibijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage; uretse kubwiriza abantu ibijyanye no kwihana ibyaha no kuyihindukirira, abagize EPEMR batangaza ko babashije gutangira abatari bake imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, kandi ngo iki gikorwa kizakomeza.

Ubuyobozi bw’ iri torero rimaze guhabwa ibyemezo by’imikoranire myiza n’imirenge itari mike yo mu gihugu bwemeza ko umwaka utaha wa 2015 hazibandwa ku bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Muri byo harimo kubakira abatishoboye mu mirenge itandukanye, kubaka ibikorwa-remezo birimo amashuri aho mu ntangiro z’umwaka wa 2015 biyemeje gutangiza amashuri y’inshuke ahatandukanye mu gihugu, amashuri biteganijwe ko azagenda akura akabyara amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Iri torero kandi rizagira uruhare muri gahunda z’iterambere n’imibereho myiza nka Girinka Munyarwanda ndetse n’izindi.
828|left>

Urusengero rwa EPEMR mu Butasinda mu Karere ka Nyanza

Kuva iri torero ryashingwa rimaze kubwiriza ubutumwa bwiza abatari bacye, aho bamwe muri bo batangiye gukurikirana inyigisho zihabwa abitegura kubatizwa, abandi bari baravuye mu nzira z’agakiza bafata umwanzuro wo gusubiramo bareka ibyaha bitari bike bari baragiyemo birimo ubusambanyi, ubujura n’ibindi.

Mu rwego rwo kwiyubaka nk’itorero ubu EPEMR Imaze kugira abapasiteri benshi; muri urwo rwego kandi mu byumweru bibiri bishize mu Karere ka Gicumbi hasengewe abagera kuri batatu harimo n’umugore umwe.

Tariki ya 30 Ugushyingo 2014 mu Karere ka Nyanza naho hasengewe abapasiteri batatu harimo umugore umwe ndetse n’abadiyakoni bane.

Si aho gusa kuko kuri iyo tariki nanone mu Karere ka Nyamagabe habereye ikindi giterane gikomeye abantu benshi bihana ibyaha bemera gukurikira Imana abandi bakira indwara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages