00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda Shining Star ryateguye igitaramo cyo kubyina

Yanditswe na

Patrick Kanyamibwa

Kuya 29 July 2013 saa 06:21
Yasuwe :

Kuwa Gatanu tariki 2 Kanama 2013, guhera i saa cyenda z’amanywa ku itorero rya Christian Life Assembly i Nyarutarama itsinda Shining Stars rya Restoration Church ishami rya Remera rizakora igitaramo cyo kubyina ryise “Drama and dance gospel concert”.
Iri tsinda rimaze imyaka icyenda rihimbaza Imana rikoresheje imbyino. Iki gitaramo riteguye kizaba kibaye ku nshuro ya kane.
Iki gitaramo gifite insanganamatsiko igira iti "Hamwe n’impano zacu tuzane benshi kuri Kristo" biboneka muri mutabo (…)

Kuwa Gatanu tariki 2 Kanama 2013, guhera i saa cyenda z’amanywa ku itorero rya Christian Life Assembly i Nyarutarama itsinda Shining Stars rya Restoration Church ishami rya Remera rizakora igitaramo cyo kubyina ryise “Drama and dance gospel concert”.

Iri tsinda rimaze imyaka icyenda rihimbaza Imana rikoresheje imbyino. Iki gitaramo riteguye kizaba kibaye ku nshuro ya kane.

Iki gitaramo gifite insanganamatsiko igira iti "Hamwe n’impano zacu tuzane benshi kuri Kristo" biboneka muri mutabo cya Bibiriya muri 1korinto 9:19-23.

Umubwiriza butumwa w’umunsi azaba ari Patrick Masasu.

Hazaba hari n’abandi bahanzi nka Aimé Uwimana, Guy Badibanga, Arsène Manzi, Luc Buntu, Shekinah Dance na Mass Drama (Drama teams zishyize hamwe).

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages