Mu Rwanda hari gutegurwa igitaramo kizahuza abahanzi bakomeye mu guhimbaza Imana mu buryo butandukanye harimo abaririmbyi, abanyarwenya , ababyinnyi, aba-Djs n’ubundi buryo bwose bwakoreshwa mu guhimbaza Imana.
Iki gitaramo cyahawe izina rya Gospel Flava, cyateguwe hagenderewe guhuza abantu ngo bishime ariko banashimira Imana mu buryo butandukanye, kizaba ku Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2014.
Mu kiganiro na Eric Mashukano, Umuyobozi wa Moriah Entertainment yateguye iki gitaramo ifatanyije na Positive Production, yavuze ko bateguye Gospel Flava bashaka ko abantu baruhuka mu mutwe ariko banahimbaza Imana.
Yagize ati “Abantu basenga nabo baba bananiwe bakifuza kuruhuka, mu rwego rwo kubafasha kwiruhura mu mutwe, twateguye iki gitaramo ngo birekure, babyine, baseke, bishime ariko banahimbaza Imana, uru ni nk’urubuga rwo kunezererwa no kwidagadurira mu Mana.”
Abahanzi bakomeye mu bice bitandukanye bazitabira iki gitaramo. Mu bamaze kwemezwa harimo, Patient Bizimana, Tonzi, Gabby Kamanzi, Aline Gahongayire, Fanny, Serge Iyamuremye, Eddie Mico, Alice, Blessed Sisters, umu-Dj w’indirimbo zihimbaza Imana bita Spin, umunyarwenya Ramjan ndetse n’amatsinda abyina nka The Blessings hamwe Shinning Stars.
Uretse gutaramirwa n’aba bahanzi, biteganyijwe ko abazitabira iki gitaramo bazabasha kwitwara neza nko mu kubyina bazahabwa ibihembo (Prix du public). Eric Mashukano yavuze ko babiteguye mu kurushaho gukangurira abantu kwirekura.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2014 muri Serena Hotel i Kigali guhera saa kumi z’amanywa. Kwinjira bikazaba ari 2500 na 5000 y’Amanyarwanda.


















TANGA IGITEKEREZO