00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King Nzamba, umuhanzi mushya uje kuvana abantu mu byaha binyuze mu muziki

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 9 October 2014 saa 03:48
Yasuwe :

Nzaramba Alex ni umuhanzi ukizamuka uririmba indirimbo z’Imana akaba yiteguye kubwiriza abantu ubutumwa bwiza abinyujije mu mpano ye y’ubuhanzi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Alex ukoresha King Nzamba nk’izina ry’ubuhanzi yadutanagarije ko nyuma yo kuva mu ndirimbo zisanzwe yatangiye urugendo rushya rw’agakiza ndetse akaba azakoresha muzika mu kubwiriza abantu ubutumwa bwiza.
Yagize ati “Ubundi nakoraga muzika ariko nkaririmba indirimbo navuga ko zidahesheje Imana icyubahiro ndetse (…)

Nzaramba Alex ni umuhanzi ukizamuka uririmba indirimbo z’Imana akaba yiteguye kubwiriza abantu ubutumwa bwiza abinyujije mu mpano ye y’ubuhanzi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Alex ukoresha King Nzamba nk’izina ry’ubuhanzi yadutanagarije ko nyuma yo kuva mu ndirimbo zisanzwe yatangiye urugendo rushya rw’agakiza ndetse akaba azakoresha muzika mu kubwiriza abantu ubutumwa bwiza.

Yagize ati “Ubundi nakoraga muzika ariko nkaririmba indirimbo navuga ko zidahesheje Imana icyubahiro ndetse bikanababaza umuryango wanjye, ibyo byahise bituma mfata icyemezo cyo kubivamo ndakizwa ndetse n’impano yanjye nkayikoresha mu guhimbaza Imana.”

King Nzamba yatangiye muzika muri 2007 ariko amaze imyaka ibiri akora indirimbo zihimbaza Imana. Kuri ubu yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Wumve gusenga kwanjye’

Uretse kuba ari umuhanzi ku giti cye,aririmba muri Korali Azafu International Music yo muri Zion Temple ari naho asengera.

King Nzamba na mugenzi we Auddy Kelly

King Nzamba avuga ko afite icyizere ko indirimbo ze hari benshi zizahindura bakava mu by’Isi bagakizwa ndetse bakamenya ko Imana ibaho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages