00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kingdom of God Ministry, itsinda rishya mu ndirimbo zo guhimbaza Imana

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 9 September 2014 saa 08:24
Yasuwe :

Kingdom of God Ministry ni itsinda rishya rya muzika mu Rwanda rikaba ryarihaye intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza no kuzana abantu mu bwami bw’Imana.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi w’iri tsinda, yasobanuye ko intego nyamukuru bihaye ari ukwagura ubwoko bw’Imana no kurushaho kujyana abantu mu bwami bwayo.
Ganza Bienfaiteur ati “Tumaze guhura twasomye ijambo riboneka muri Matayo 6:33 rivuga ngo mubanze mushake ubwami bw”Imana no gukiranuka kwayo nibwo ibyo byose muzabyongererwa, (…)

Kingdom of God Ministry ni itsinda rishya rya muzika mu Rwanda rikaba ryarihaye intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza no kuzana abantu mu bwami bw’Imana.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi w’iri tsinda, yasobanuye ko intego nyamukuru bihaye ari ukwagura ubwoko bw’Imana no kurushaho kujyana abantu mu bwami bwayo.

Ganza Bienfaiteur ati “Tumaze guhura twasomye ijambo riboneka muri Matayo 6:33 rivuga ngo mubanze mushake ubwami bw”Imana no gukiranuka kwayo nibwo ibyo byose muzabyongererwa, niko gufata inshingano yo kuzana abantu mu bwami bw”Imana . Niyo ntego twihaye tunagenderaho”

Iri tsinda rimaze kumenyekana mu ndirimbo bise Mu by’ukuri yakozwe na Producer Piano, ryatangiye mu mwaka wa 2011 gusa imbogamizi zirimo kurangiza amashuri yisumbuye zatumye batigaragaza uko bikwiye.

Ati “Ntitwavuga ko tutakoraga ariko ku bw’impamvu zo kwiga kw’abanyamuryango benshi muri twe ,twirinze guhita dutangira gushyira hanze ibihangano byacu nko gusohora indirimbo kuko twabonaga tugihugijwe n’amasomo bityo dugasanga bimwe tutabikora uko bikwiye ariko twarakoraga”

Abagize Kingdom of God Ministry bose barangije amashuri yisumbuye ubu bari muri kaminuza. Kugeza ubu ngo bafite icyizere cyo gukorera ku muvuduko mwiza badasubiye inyuma.

Ganza ati “Turi guteganya ibikorwa mu bigo birera abana b’impfubyi no gusura abatishoboye. Nibatwitegeho byinshi, ibikorwa birahari”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages