Korali Abanyamugisha yo mu Itorero rya ADEPR Kimisagara/Kove, igiye kumurilka album ya mbere y’amajwi bise “Uri Uwera Mana ” bakaba bashimira Imana iyi ntambwe bateye dore ko batangiye umurimo ari abana bo mu ishuri ryo ku Cyumweru.
Iyi korali ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu Itorero rya ADEPR Nyakabanda ku mudugudu wa Kimisagara I mu Rurembo rw’ Umujyi wa Kigali. Bateguye igitaramo cyo gushyira ku mugaragaro Album yitwa “ Uri Uwera Mana ” kizatangira tariki 14 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2014 . Iki gitaramo kikazabera ku Itorero rya ADEPR Kimisagara ya kabiri mu Kove.
Mu gikorwa cyo kumurika album yabo ya mbere , iyi korali izifatanya n’andi makorari atandukanye yo mu Itorero rya ADEPR arimo Korali Besareli , abahanzi ku giti cyabo n’abavugabutumwa batandukanye.
Nk’uko bitangazwa n’abayobozi b’iyi Korali, ngo batangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu mwaka 1997 mu ishuri ry’abana ryo ku Cyumweru. Mu mwaka wa 2001 Korali Abanyamugisha yatangiye gutozwa nka Korali y’urubyiruko, mu mwaka wa 2003 nibwo biswe korali y’urubyiruko igizwe n’abaririmbyi 70, batangira no gukora ivubavutumwa mu ndirimbo hirya no hino mu gihugu.
Nyuma y’imyaka igera 7 iyari korali y’urubyiruko yaje kwitwa “Abanyamugisha ” ku itariki ya 6 Kamena 2010.


















TANGA IGITEKEREZO