Ibirori nyamukuru byo kwizihiza isabukuru ya Korali Bethlehem bizabanzirizwa n’igiterane cyiswe ‘Bethlehem Evangelical week’. Iki giterane na cyo kizakurikira ibindi bikorwa byo gufasha bizabera hirya no hino mu gihugu.

Mu bikorwa byabanjirije ibizakorwa mu cyumweru cyiswe ' Bethlehem Evangelical week', Korali Bethlehem banatanze inkunga y’amafaranga miliyoni imwe yo kuzarangiza inyubako y’urusengero rwari rwarananiranye kuzura kubera amikoro make.

Umuyobozi w’iyi korali, Muhire Innocent yavuze ko iki gikorwa kibanjirije ibindi bikorwa biteganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza 2016 , ubwo Korali Bethlehem izaba yizihiza imyaka 50 imaze ibayeho , bakazakoramo ibindi bikorwa by’ivugabutumwa, gufasha abatishoboye ndetse bazasura abagororwa bari muri gereza ya Nyakiriba.

Yagize ati "Ubu tuvuye mu masengesho y’iminsi itatu yo gusengera Bethlehem week . Amasengesho yabereye ku mudugudu wa Kirwa kandi twahabwirije ubutumwa bwiza haba mu ijambo ry’Imana ndetse dutanga imyambaro ku batishoboye, tunatanga amafaranga miliyoni imwe kugirango izabunganire mu kuzuza neza urusengero rutameze neza .”

Yongeyeho ati “Ubu turi gutegura neza ibikorwa tuzakora mu cyumweru tuzaba twizihizamo imyaka 50 Korali Bethlehem imaze ibayeho. Ni ibyishimo n’umunezero ukomeye cyane kubona hari abasaza n’abakecuru , abantu bakomeye cyane mu gihugu bakoze umurimo muri iyi korali, twese tuzaba twishimira imirimo ikomeye Imana yadushoboje gukora.”

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 iyi korali imaze ishinzwe bizabera mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu .

Hazabera igiterane cy’amasengesho kizamara icyumweru, kizatangira ku wa mbere tariki 5 Ukuboza 2016 kizasozwa ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2016.

Iyi korali iherutse guhabwa igihembo muri Groove Awards
Iyi korali iherutse guhabwa igihembo muri Groove Awards

Abavugabutumwa bazabwiririza muri iki gitaramo ni Bishop Tom Rwagasana , Rev. Zigirinshuti Michel , Pasiteri Desire Habyarimana , Ev. Edisa , Chorale Amahoro ya ADEPR Remera n’itsinda ryitwa ‘Palanjos Brothers’ rizava muri Tanzania.