00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korali Ecclésiaste igiye kumurika Album nyuma y’urugendo rurerure rwo kwiyubaka

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 4 December 2014 saa 02:00
Yasuwe :

Korali “Ecclésiaste” yo mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa 7 mu Karere ka Rubavu izamurika album yayo ya mbere y’amashusho yise “Turi umwe “ igizwe n’indirimbo 12 ku rusengero rwa Gates of Hope hahoze hitwa Eglise Francophone.
Nshimiye Gitare , umutoza w’abaririmbyi muri iyi korali yatangarije IGIHE ko ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2014 aribwo bazashyira ku mugararo iyi album nyuma y’urugendo rurerure bakoze guhera mu mwaka wa 2004 ,dore ko abenshi mu bayigize bari abanyeshuri . (…)

Korali “Ecclésiaste” yo mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa 7 mu Karere ka Rubavu izamurika album yayo ya mbere y’amashusho yise “Turi umwe “ igizwe n’indirimbo 12 ku rusengero rwa Gates of Hope hahoze hitwa Eglise Francophone.

Nshimiye Gitare , umutoza w’abaririmbyi muri iyi korali yatangarije IGIHE ko ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2014 aribwo bazashyira ku mugararo iyi album nyuma y’urugendo rurerure bakoze guhera mu mwaka wa 2004 ,dore ko abenshi mu bayigize bari abanyeshuri .

Yagize ati “ Ni korali yatangiye ari iy’abanyeshuri bigaga muri kaminuza zitandukanye muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo. Iyo barangizaga kwiga baragendaga, bigatuma ibikorwa by’iterambere rya korari bitagerwaho uko bikwiye. Kuri ubu tumaze kwiyubaka kuko igihe cyageze tukakira n’abatari abanyeshuri , bakaba baragize uruhare runini mu gutuma tugira imbaraga. ”

Akomeza avuga ko igitaramo cyo kumurika album yabo kizabera ahitwa kuri “ Gates of Hope” saa tanu z’amanwa , kwinjira bikazaba ari ubuntu. Abashaka kuzatahana uyu muzingo ugizwe n’indirimbo 12, bakazawubona ku mafaranga ibihumbi bitanu.

Korali Umubavu y’i Musanze, korali Hallelua na korali Impano y’Ubugingo nazo zo ku itorero Gates of Hope hamwe na Warren Group y’i Mudende zikazafatanya na Korali Ecclésiaste muri icyo gitaramo, hamwe n’abahanzi ku giti cyabo batandukanye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages