00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korali Evengelique yakoze igitaramo gitangiza umushinga wa album ya kabiri

Yanditswe na

Joel Sengurebe

Kuya 5 January 2015 saa 10:26
Yasuwe :

Korali Evangelique ibarizwa mu karere ka Rubavu mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gisenyi, ifatanije n’abaterankunga bayo bari baturutse hirya no hino bakoze igitaramo gikomeye cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wo kugura ibyuma bya muzika no gukora Album ya kabiri y’amajwi n’amashusho.
Ku wa Gatandatu tariki 3 Mutarama 2015 nibwo itsinda rigizwe n’abaterankunga ndetse n’abaririmbyi ba Korali Evangelique baba mu Mujyi wa Kigali berekeje i Rubavu aho bari bagiye kwifatikanya n’iyi (…)

Korali Evangelique ibarizwa mu karere ka Rubavu mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gisenyi, ifatanije n’abaterankunga bayo bari baturutse hirya no hino bakoze igitaramo gikomeye cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wo kugura ibyuma bya muzika no gukora Album ya kabiri y’amajwi n’amashusho.

Ku wa Gatandatu tariki 3 Mutarama 2015 nibwo itsinda rigizwe n’abaterankunga ndetse n’abaririmbyi ba Korali Evangelique baba mu Mujyi wa Kigali berekeje i Rubavu aho bari bagiye kwifatikanya n’iyi korali mu gitaramo gitangira umwaka ndetse banakusanya inkunga yo gutangiza ku mugaragaro umushinga wo gukora Album ya kabiri y’amajwi n’amashusho(Audio-Visuel).

Umuvugabutumwa Sugira Steven umwe mu bari bahagararariye itsinda ry’abaririmbyi n’abaterankunga bari baturutse i Kigali aganira na IGIHE yavuze ko nyuma y’uko iyi korali ikoze ingendo mu Mujyi wa Kigali igasiga ikoze ku mitima yabo bahise bafata intego zo kuba abaterankunga bayo.

Iki gitaramo cyabaye ku Cyumweru aho korali Evangelique yifatikanyije na Korali Bethifage n’abahanzi batandukanye barimo Nsengiyumva Jean Torero na Daniel Sevenson. Iki gitaramo cyarangiye hakusanyijwe inkunga y’amafaranga agera kuri miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda .

Korali Evangelique ibarizwa mu Itorerero rya ADEPR Gisenyi ku mudugudu wa Bethifage ikaba yarashinzwe kuva mu mwaka w’1999. Yatangiye ari korali yo mu ishuri ryo ku cyumweru aho yari igizwe n’abaririmbyi 15 . Uko imyaka yagiye ishira yagiye yiyubaka ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi 80 biganjemo cyane urubyiruko .

Iyi korali imaze gukora Album imwe y’indirimbo 10 z’amajwi n’amashusho ikaba yaratangiye umushinga wo gukora Album ya kabiri muri uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages