00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korali Ichtus Gloria irasoza umwaka mu gitaramo cyo kuramya Imana

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 20 December 2014 saa 07:31
Yasuwe :

Korali Ichtus Gloria ikora umurimo wo kuramya no guhimbaza mu iteroro rya ADEPR Nyarugenge mu Gakinjiro yateguriye abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana igitaramo gikomeye kizaba ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2014.
Ingororano Theophile umwe mu bayobozi ba Ichtus Gloria yatangarije IGIHE ko ubusanzwe amateraniro yabo bakoresha indimi mpuzamahanga z’Igifaransa n’Icyongereza ndetse n’igitaramo cyabo kikazaba kiri muri izo ndimi gusa avuga ko hazaba hari abasemuzi bazazishyira (…)

Korali Ichtus Gloria ikora umurimo wo kuramya no guhimbaza mu iteroro rya ADEPR Nyarugenge mu Gakinjiro yateguriye abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana igitaramo gikomeye kizaba ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2014.

Ingororano Theophile umwe mu bayobozi ba Ichtus Gloria yatangarije IGIHE ko ubusanzwe amateraniro yabo bakoresha indimi mpuzamahanga z’Igifaransa n’Icyongereza ndetse n’igitaramo cyabo kikazaba kiri muri izo ndimi gusa avuga ko hazaba hari abasemuzi bazazishyira mu Kinyarwanda mu rwego rwo gufasha abazitabira iki gitaramo batazumva izo ndimi kugira ngo batazacikanwa.

Yagize ati, “Ubusanzwe amateraniro yacu atangira ku saa sita n’igice ni nayo saha igitaramo kizatangirira kugeza ku masaha ya ni mugororaba. Turifuza ko abantu baza tugafatanya mu ndirimbo zo kuramya Imana cyane cyane ko tuzibanda ku ndirimbo zisanzwe zizwi na benshi kugira ngo abantu bose tuzabane mu kuramya.”

Muri iki gitaramo cya Ichtus Gloria , bazafatanya n’abandi bahanzi mu kuramya nk’itsinda rizaturuka muri ADEPR i Ntora, ADEPR Kicukiro Shell, Korali ya CEP KIST-KHI,umuhanzi Simon Kabera n’abandi benshi dore ko iyi korali isanzwe ibarizwamo abahanzi nka Dominic Nic Ashimwe na Alexis Dusabe.

Iki gitaramo kizabera kuri ADEPR Nyarugenge mu Gakinjiro guhera saa sita n’igice z’amanywa aho kwinjira bizaba ari ubuntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages