00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korali ’Inkuru Nziza’ igiye kumurika album y’amajwi n’iy’amashusho

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 27 May 2013 saa 10:19
Yasuwe :

Ku Isabato ya tariki ya 1 Kamena “2013” kuva saa munani z’amanwa ku rusengero rw’abadivantiste b’umunsi wa karindwi i Remera, Korali ’Inkuru Nziza’ izamurika album y’amajwi ya gatanu hamwe n’iyamashusho ya kabiri bise ’Byose birarangiye’.
Nku’ko Ishimwe Jackson, umutoza wa korali ’Inkuru Nziza’ yabitangarije IGIHE, imyiteguro y’iki gitaramo ihagaze neza ndetse baza bari kumwe n’andi makorali harimo ’Abakurikiyesu Family’, ’El Shadai’ hamwe na ’Tujyisioni’, hakazamurikwa indirimbo icumi (…)

Ku Isabato ya tariki ya 1 Kamena “2013” kuva saa munani z’amanwa ku rusengero rw’abadivantiste b’umunsi wa karindwi i Remera, Korali ’Inkuru Nziza’ izamurika album y’amajwi ya gatanu hamwe n’iyamashusho ya kabiri bise ’Byose birarangiye’.

Nku’ko Ishimwe Jackson, umutoza wa korali ’Inkuru Nziza’ yabitangarije IGIHE, imyiteguro y’iki gitaramo ihagaze neza ndetse baza bari kumwe n’andi makorali harimo ’Abakurikiyesu Family’, ’El Shadai’ hamwe na ’Tujyisioni’, hakazamurikwa indirimbo icumi z’amajwi n’amashusho byatunganyijwe mu mu gihe cy’amaezi icyenda.

Nyuma yo kuyimurika no kuyishyira hanze, izahita ijya ku isoko ariko bakanakomeza gahunda yo kuyimenyekanisha mu Rwanda hose bagenda banakora ibitaramo bitandukanye.

Korali ’Inkuru Nziza’ yavutse mu mwaka w’1999 mu itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi rya Bibare i Remera, ifite umugambi wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwo gutebutsa kugaruka kwa Yesu mu ndirimbo, itangirana abaririmbyi 8, kuri ubu bageze kuri 36, bakaba bamaze gushyira hanze album 4 z’amajwi n’imwe y’amashusho.

Abagize Korali 'Inkuru Nziza'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages