Ubwo abandi bazaba bahugiye mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli mu ngo zabo, korali Inshuti z’Umwami Yesu izizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze itangiye umurimo w’Imana isangira n’abatishoboye mu rwego rwo kubereka ko babazirikana.
Iyi korali yatangiye ku itariki ya 25 Ukuboza 1984, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza izaba yujuje imyaka 30 ibarizwa kuri ADEPR Gasave mu Mujyi wa Kigali.
Nk’uko Uwayezu Gustave, umuyobozi w’iyi korali yabitangarije IGIHE mu myaka 30 ihise, korali Inshuti z’Umwami Yesu yagiye ikora ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu n’ibindi by’indashyikirwa izibukiranya n’abakunzi bayo kuri Noheli.
Yagize ati, « Twahisemo kwifatanya n’abatishoboye dusangira na bo Noheli mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 korali yacu imaze ishinzwe kandi twishimira ibyiza Imana yagiye idukoresha.Tukaba rero twarahisemo gusangira na bo Noheli aho gutegura igitaramo gikomeye mu rusengero nk’uko bisanzwe. »
Byari bimenyerewe ko amakorali atandukanye iyo agiye kwizihiza isabukuru n’ibindi birori bidasanzwe babikoreraga mu nsengero, abandi bakabikorera mu mahoteli akomeye, ariko kuri iyi nshuro korali Inshuti z’Umwami Yesu bifuje gusangira n’abakene.
Ni muri urwo rwego ku wa 25 Ukuboza 2014, ku munsi mukuru wa Noheli, iyi korali izizihiza isabukuru y’imyaka 30, aho biteganijwe ko bazayizihiza basangira n’abatishoboye mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa rishingiye ku bikorwa cyane ko batangaza ko ari ryo bashyize imbere aho bazagenda bafasha abantu batandukanye ari nako bababwiriza ubutumwa bwiza.
Intego nyamakuru ya korali Inshuti z’Umwami Yesu ni ukubwiriza ubutumwa bwiza bwo gukangurira abantu kwihana ibyaha byabo hakoreshejwe indirimbo, gusura abakene n’abarwayi mu rwego rwo gushyigikira ivugabutumwa ndetse no guteza imbere Imibereho myiza y’abaririmbyi bayo.


















TANGA IGITEKEREZO