Iyi korali yatangiye ku wa 8 Ukuboza 1997, ivukira mu muryango remezo wa Kinyange mu Gitega, ikaba yatangiye urugendo rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 imaze ikora umurimo w’Imana.
Mu gihe yitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 24 imaze, ubuyobozi bw’iyi korali yisunze Bikiramariya utarasamanywe icyaha, bwabwiye IGIHE ko bazaba banategura umunsi mukuru wa Yubile y’imyaka 25 uteganyijwe umwaka utaha.
Niyitegeka Charles, Perezida w’iyi korali yavuze ko umwaka utaha aribwo bazaba banamurika Album yabo ya gatatu izaba iya mbere yabo ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Ati “Ebyiri za mbere twakoze zari mu buryo bw’amajwi gusa, ariko ubu iyi turi gukoraho yo yakorewe n’amashusho.”
Ku ikubitiro, iyi korali yasohoye indirimbo nshya bise ‘Urukundo rw’Imana’ yahimbwe n’umwe mu banyamuryango babo witwa Mugabe Jean Jacques Bertrand ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi ndirimbo ndetse n’izindi nyinshi zizaba ziri kuri Album ziri gukorerwa muri studio ya Ishuho Ltd.
Iyi ndirimbo nshya ya korali Inyange za Mariya mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Nicolas Mucyo mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Fayzo afatanyije na Toussaints.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!