00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korali Jeovah Jileh CEP ULK na Siloam mu giterane gikomeye kuri ADEPR Kimihurura

Yanditswe na

Joel Sengurebe

Kuya 30 October 2014 saa 01:22
Yasuwe :

’’Ku Mana byose birashoboka’’ ni igiterane cyo gushima Imana cyateguwe na ADEPR Paruwasi ya Kimihurura aho korali Jeovah-Jileh CEP ULK,Silowam ya Kumukenke na El –Bethel ya Kacyiru zizataramira abazacyitabira.
Mugiraneza Jean Baptiste, Umushumba w’ iyi Paruwasi ya ADEPR Kimihurura aganira na IGIHE yavuze ko basubije amaso inyuma bareba kandi banazirikana ukuboko kw’Imana gukomeye kwagiye kubana n’itorero ryabo kugeza ubu bahitamo gutegura igiterane kizamara icyumweru cyo gushima Imana (…)

’’Ku Mana byose birashoboka’’ ni igiterane cyo gushima Imana cyateguwe na ADEPR Paruwasi ya Kimihurura aho korali Jeovah-Jileh CEP ULK,Silowam ya Kumukenke na El –Bethel ya Kacyiru zizataramira abazacyitabira.

Mugiraneza Jean Baptiste, Umushumba w’ iyi Paruwasi ya ADEPR Kimihurura aganira na IGIHE yavuze ko basubije amaso inyuma bareba kandi banazirikana ukuboko kw’Imana gukomeye kwagiye kubana n’itorero ryabo kugeza ubu bahitamo gutegura igiterane kizamara icyumweru cyo gushima Imana yabanye n’abantu bayo ikabakorera ibikomeye nk’uko intego y’igiterane ibivuga ngo “Ku Mana byose birashoboka.’’

Uyu mushumba akomeza avuga ko muri iki giterane ibintu byananiranye Imana izabihindura, abarwayi bazakira mu izina rya Yesu, imitwaro y’ibibazo biruhije abantu bizasengerwa byose bihinduke umuyonga.

Muri iki giterane Yesu azaha abantu amahoro yo mu mutima kandi Ijambo ry’Imana rizaba rifite ububasha butangaje bwo guhindura imibereho abantu babayemo. Kizabonekamo abavugabutumwa b’inarariboye nka Paster Rugerinyage Jean na Semajeli Gaspard .

Siloam

Ikindi ni uko indirimbo zifasha ubugingo zizaririmbwa muri iki gitaramo n’amakorali akunzwe ya Paruwasi Kimihurura , Korali Jeovah-Jileh CEP ULK, Siloam ya ADEPR Kumukenke na Korali El-Bethel yo kuri ADEPR Kacyiru ndetse n’umuhanzi Felix Hirwa.

Iki giterane cyatangiye kuwa Kabiri w’iki cyumweru kizarangira ku Cyumweru taliki ya 02 Ugushyingo 2014. Mu minsi isanzwe gitangira nimugoroba , ku wa Gatandatu no ku Cyumweru kizazajya gitangira mu gitondo ari naho aya makorali azagaragara.

Jehovah-Jireh Choir

Iki giterane kiri kubera ku rusengero rwa ADEPR Kimihurura ahari icyicaro cy’ururembo rw’Umujyi wa Kigali ndetse hakaba n’icyicaro cya ADEPR mu Rwanda ahegeranye n’ikigo cy’amashuri abanza ya Kimuhurura ADEPR.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages