00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korali Maranatha na Tonzi bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Yesu naza’

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 July 2014 saa 03:21
Yasuwe :

Korali Maratha yarerewemo benshi mu bahanzi nyarwanda bakomeye , yashyize hanze amashusho y’indirimbo Yesu naza bari kumwe n’umuhanzikazi Tonzi wayikuriyemo.
Aya mashusho bayashyize hanze mu gihe iyi Korali yitegura gukora ibirori byo kwizihiza imyaka 30 ikora umurimo w’Imana mu gitaramo izafatanyamo n’abahanzi batandukanye bayinyuzemo, haba abakiririmba indirimbo zihimbaza Imana cyangwa abagiye mu zisanzwe. Nyuma y’igihe kirekire ayivuyemo akajya gukora umuziki w’indirimbo zihimbaza (…)

Korali Maratha yarerewemo benshi mu bahanzi nyarwanda bakomeye , yashyize hanze amashusho y’indirimbo Yesu naza bari kumwe n’umuhanzikazi Tonzi wayikuriyemo.

Aya mashusho bayashyize hanze mu gihe iyi Korali yitegura gukora ibirori byo kwizihiza imyaka 30 ikora umurimo w’Imana mu gitaramo izafatanyamo n’abahanzi batandukanye bayinyuzemo, haba abakiririmba indirimbo zihimbaza Imana cyangwa abagiye mu zisanzwe.

Tonzi azanagaragara mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 Maranatha imaze

Nyuma y’igihe kirekire ayivuyemo akajya gukora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana ku giti cye, Tonzi , umwe mu bahanzi bayihozemo, yaririmbanye n’iyi korali ndetse agaragara mu mashusho yayo.

Korali Maranatha yashinzwe mu mwaka w’1984 ibarizwamo abari abanyeshuri kuri APACE ari naho yashingiwe kandi ibarizwa kugeza ubu. Abagize iyi korali n’abahanzi bayizamukiyemo, bageze kure imyiteguro y’igitaramo bazakora bizihiza imyaka 30 imaze ishinzwe.

Mu bahanzi bakuriye muri Maranatha bazanafatanya na yo muri iki gitaramo, harimo Butera Knowless, Tonzi uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana n’abandi. Igitaramo cyo kwizihiza iyi sabukuru kizaba tariki 3 Kanama 2014 muri Serena Hotel y’ i Kigali.

Producer Eliel ni we watunganyije iyi ndirimbo

Maranatha imaze gushyira hanze album 9 na DVD 2, kugeza ubu igizwe n’abaririmbyi 35.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Yesu naza’ ya Korali Maranatha yafashwe kandi atunganywa na Producer Eliel Sando.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages