Mu gitaramo cyitabiriwe n’uruvunganzoka rw’abantu kuri Maison des Jeunnes Kimisagara korali Sauni ikorera umurimo w’Imana yashyize ku mugaragaro indirimbo z’amashusho ziri kuri Album ya kabiri bise “Wadukoreye ibikomeye.”
Iki gitaramo cyarangiye Korali Sauni, ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Cyahafi, ibonye hafi miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda.
Igitaramo cyabereye mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara(Maison des Jeunnes) cyitabiriwe n’amakorali menshi yo mu Mujyi wa Kigali : Rangurura ya ADEPR Gihogwe ,Siloam ya ADEPR Bibare n’umuhanzi Murwanashyaka Faustin ndetse n’umwigisha w’Ijambo ry’Imana Barakagira Pascal. Aba bose bakaba barataramiye abantu barishima.
Korali Sauni imaze kugira ibigwi bikomeye yongeye kwigaragaza mu gitaramo cyo kumurika album y’Amashusho ( DVD ) bise ngo “Yadukoreye Ibikomeye” cyabaye ku Cyumweru. Iyi album yakozwe na Media work Studio ya Bosco umwe mu nararibonye mu gutunganya ibihangano by’amakorali.
Haba Korali Sauni n’abantu bitabiriye iki gitaramo mu kiganiro na IGIHE bose bahurije ku gushima Imana ku migendekere n’imitegurire y’izi ndirimbo n’uburyo iki gitaramo cyagenze byabakoze ku mitima.
Barakagira Pascal amaze kwigisha ijambo ry’Imana bamwe barihana abandi ku bwo gukunda indirimbo za korali Sauni bayibyereka ubwo bifatanyaga nayo kuririmba ndetse igitaramo gisozwa bayiteye inkunga ingana y’amafaranga y’u Rwanda akabakaba 9,000,000.


















TANGA IGITEKEREZO