Korali Shaloom y’abanyeshuri bo muri ULK, ishami rya Gisenyi basengera mu itorero ADEPR (CEP) iri mu bikorwa byo gutegura no kumurika album yabo ya mbere bise “Nzamamaza izina ryawe”, mu mpera z’uyu mwaka.
Korali Shaloom-ULK Gisenyi, yashinzwe ahagana mu w’ 2006 igizwe n’abanyeshuri 8 gusa, ariko iza kugenda yiyagura kugeza ubwo kuri ubu ibarirwamo abagera kuri 80.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego bihaye yo kwamamaza izina rya Yesu bakarigeza ku bari hafi n’abari kure bahereye muri iri shuri bigamo, u Rwanda rwose ndetse no mu mahanga ya kure , ubu bahugiye ku gikorwa cyo gutegura album yabo ya mbere banise “Nzamamaza izina ryawe” izaba igizwe n’indirimbo icumi, nk’uko Habarurema Jean Damascene, Umuyobozi w’iyi korali, yabitangarije IGIHE.
Yagize ati: “ Dushima Imana ukuntu yagiye iduha umugisha tukabasha kwaguka, no tukaba turi no gutegura album yacu ya mbere, dore ko n’imyiteguro igeze kure kuko amafaranga twamaze kuyakusanya ndetse n’indirimbo icumi zizaba ziyigize ziri kunononsorerwa neza i Kigali na Producer Christophe.”
Yongeyeho ko nyuma yo kuzirangiza neza amajwi yazo, hazahita hataho igikorwa cyo kuzitunganyiriza amashusho kugira ngo ubutumwa batanga buzarusheho kumvikana.
Korali Shaloom-Ulk Gisenyi kandi, bafite intumbero yo kugera ikirenge mu cya bakuru babo bo muri ULK ya Kigali, kuko babona ko amakorali yaho amaze kugera kure mu bijyanye no kuririmbira no guhimbaza Imana, kandi nabo batangiriye hais ariko ubu bageze ku rugero rushimishije.



















TANGA IGITEKEREZO