00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korali Yerusalemu igiye kumurika album ya kabiri

Yanditswe na

Joel Sengurebe

Kuya 13 November 2014 saa 01:30
Yasuwe :

Korali Yerusalemu ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Kimuhurura yateguye igitaramo cyo kumurika album yayo ya kabiri yise “Uwiteka aratwibutse.”
Nk’uko ubuyobozi bw’iyi korali bubitangaza , ngo bafite ishimwe rikomeye ku Mana yabafashije mu mitegurirwe y’iyi album ya kabiri igizwe n’indirimbo icumi ziri mu buryo bw’amajwi.
Abaririmbyi ba Korali Yerusalemu bifuza ko nyuma yo kuyishyira ku mugaragaro bazahita bakomeza igikorwa cyo gutangira gutunganya amashusho y’izi ndirimbo (…)

Korali Yerusalemu ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Kimuhurura yateguye igitaramo cyo kumurika album yayo ya kabiri yise “Uwiteka aratwibutse.”

Nk’uko ubuyobozi bw’iyi korali bubitangaza , ngo bafite ishimwe rikomeye ku Mana yabafashije mu mitegurirwe y’iyi album ya kabiri igizwe n’indirimbo icumi ziri mu buryo bw’amajwi.

Abaririmbyi ba Korali Yerusalemu bifuza ko nyuma yo kuyishyira ku mugaragaro bazahita bakomeza igikorwa cyo gutangira gutunganya amashusho y’izi ndirimbo ndetse ngo bizeye ko Imana yabafashije bagatunganya album ebyiri z’amajwi izabafasha kuzishyira mu mahusho.

Ubusanzwe Korali Yerusalemu igizwe n’abaririmbyi 45 biganjemo urubyiruko , ikaba yaratangiye umurimo wo kuririmbira Imana mu mwaka wa 2001.

Iki gitaramo cyo gushyira hanze iyi Album bise “Uwiteka aratwibutse” Korali Yerusalemu izafatikanya n’amakorali asanzwe akorera umurimo w’Imana muri iyi Paruwasi ya Kimihurura ndetse na korali Ari Kungoma ya ADEPR Gasave na Umwigisha w’ijambo ry’Imana.

Kizaba kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo kikazabera ku rusengero rwa ADEPR Kimihurura guhera saa munani z’umugoroba.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages