Korali Intumwazidacigora ibarizwa mu Karere ka Rusizi mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Ishwa ku kirwa cya Nkombo igiye kongera gukorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali aho izitabira igiterane kizabera kuri ADEPR ya Gatare mu Mudugu wa Nunga mu Karere ka Kicukiro.
Korali Intumwazidacogora ya ADEPR Nkombo yamenyekanye mu mwaka wa 2008 nyuma y’uko ikoze Album y’indirimbo z’amajwi n’amashusho bise "Uwiteka aratabara". Gukundwa kw’iyi album haba mu butumwa bw’indirimbo zayo n’uburyo icuranganye ubuhanga kwatumye imenyekana cyane aho yagiye ikora ingendo nyinshi mu Rwanda no mu bihugu byo mu Karere.
Ubuyobozi bw’iyi korali buganira na IGIHE bwavuze ko bari bamaze umwaka urenga badataramira i Kigali ari nayo mpamvu bakoze imyitozo ikomeye bitegura iki giterane mu rwego rwo kwereka Abanyakigali ko korali Intumwa zidacogora itigeze icogora mu murimo w’Imana kandi ko igikataje mu kwamamaza ubutumwa bwiza nk’uko intego yabo ivuga iti"Nkwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa kuko bugiye kwira n’igihe umuntu azaba atakibasha gukora".
Ku ruhande rw’abateguye iki giterane bavuga ko bagihaye intego yo gushima Imana dusanga muri Abakorinto 2/ 1:10( Iyaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora kandi twiringiye ko izakomeza kuturokora). Batumiye iyi korali kugira ngo izifatanye na bo mu mashimwe yo gusoza umwaka.
Iki giterane kizatangira kuwa Gatandatu tariki ya ya 13 Ukuboza kizabonekamo abakozi b’Imana batandukanye nka Reverend Pasiteri Ngamije Viateur ,umushumba w’iri torero rya Gatare, Evangeliste Niyongira Vincent na Evangeliste Vedaste Ntakiyimana wanagize uruhare rukomeye mu kugitegura.



















TANGA IGITEKEREZO