Amahame ngengamyitwarire y’Itorero ry’ADEPR ntiyemerera abaririmbyi bo muri iryo Torero gukorera ibitaramo muri Hoteli ndetse no yandi matorero, ngo kuko ubwaryo rifite insengero nyinshi.
Icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR kivuga ko nta Choral yo muri iri Torero yemerewe kongera gukorera ibitaramo mu mahoteli no mu yandi Matorero badahuje imyemerere.
Intandaro ni abasebya abayobozi b’Itorero muri ibi bitaramo
Bamwe mu bayobozi b’amakorali akunda gukorera ibitaramo mu mahoteli, batangarije IGIHE ko Ubuyobozi bw’Itorero bwababwiye ko ibitaramo bakorera muri Hoteli no mu yandi Matorero, hari ababitumirwamo bagasebya ADEPR n’abayobozi bayo.
Aba bayobozi batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko impamvu zitangwa n’ubuyobozi nta shingiro zifite.
Umwe yagize ati “Hashize nk’ukwezi icyo cyemezo gifashwe. Batubwiye ko ngo hari abantu bitabira ibi bitaramo bakaboneraho umwanya wo gutuka abayobozi b’Itorero, bavuze n’ibindi bitandukanye ariko bidafite inshingiro kuko wumvaga nta mpamvu ifatika batubwira, uretse kuvuga ngo ADEPR ifite insengero nini n’ibindi.”
Undi ati “ Batubwiye ko ari amahame ngengamyitwarire, kandi ko Itorero rifite insengero nyinshi kandi nziza zaberamo ibyo bitaramo. Njye nsanga atari impamvu yatuma batubuza gukorera ibitaramo ahantu dushaka kandi hisanzuye, cyane ko n’amafaranga twishyura izo Hoteli ava mu mifuka y’abaririmbyi nta nkunga ya ADEPR iba irimo.”
Iki cyemezo kizabangamira ubutumwa bwiza
Nk’uko aba bayobozi b’amakorali bakomeje babivuga ngo mu bitaramo bakorera muri Hotel no mu yandi matorero afite insengero nini , ngo babona umubare w’abantu batari bake bakira Yesu Kristu nk’Umwami n’umukiza w’Ubugingo bwabo, bamwe muri bo bagahinduka bakemera kuba abayoboke ba ADEPR.
Umwe mu batoza b’indirimbo muri imwe mu makorali akunze gukorera ibitaramo muri Hotel yagize ati “ Iki cyemezo kizabera inkomyi ubutumwabwiza, kubera ko hari abantu babaho batajya mu rusengero, ariko wamurarika ngo aze mu gitaramo cyabereye muri Hotel runaka cyangwa mu rundi rusengero ruri ahantu hisanzuye , akaza kandi agataha akijijwe.”
Yungamo agira ati “Ni twe dukwiriye gushaka intama zazimiye, nitwe dukwiriye kujya gushaka abatarihana tukababwiriza ubutumwa bwiza , tukabasanga aho baba bari hose , sibo bazaza badushaka . Kandi twese ni uko twakijijwe ndahamya ko abantu bose batakirijwe mu nsengero za ADEPR.”
Aba bayobozi bakomeza bavuga ko ngo ubuyobozi bw’Itorero bwabasabye ko abazajya bategura ibitaramo, bifuza ko byabera muri Hotel cyangwa mu zindi nsengero, bagomba kujya babanza bakabimenyesha umushumba w’Itorero , yasanga impamvu ibajyanyeyo yumvikana , bakemererwa kujyayo yaba itumvikana bakimwa uburenganzira bujyayo.
Pasiteri Sibomana Jean , Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda , yatangarije IGIHE ko iki cyemezo kijyanye n’ amahame ngengamyitwarire y’ iri Torero.
Yagize ati “Ni “discipline” twihaye kandi dufite insengero nini bashobora gukorera mo ibitaramo batiriwe bajya mu mahoteli. Abazajya bashaka kujyayo bazajya babisabira uburenganzira, babiganireho n’abashumba babo. Nta kindi kibyihishe inyuma.”
Korali zo mu Itorero rya ADEPR zifite amikoro, zikunze gukorera ibitaramo mu mahoteli akomeye bikitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye ndetse n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu hari bimwe bagiye bagaragaramo.



















TANGA IGITEKEREZO