Umuhanzi Umutesi Liliane uzwi ku izina rya ‘Lily’ ubarizwa muri Canada akomeje kugeza ku bantu ubutumwa bwe abicishije mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Lily ni umuhanzi w’umunyarwandakazi wavukiye i Rwamagana, ariko kubera amasomo n’ubundi buzima akurira i Kigali; aba ariho atangirira umwuga wo kuririmba. Yaririmbaga akanabyina indirimbo z’umuco wa Kinyarwanda mu itorero ‘Abatanyurwa’ nyuma akaza kujya mu itorero ‘Indahemuka’.
Kuri ubu, Lily abarizwa muri Canada mu mujyi wa Ottawa, aho yatangiriye kuririmba muri korali, nyuma yo kuva muri ayo matorero, amaze gushyira hanze zimwe mu ndirimbo nka ‘Amashimwe’ yanitiriye Album ye ya mbere iriho, ‘Himbazwa Mwami w’abami’, ‘Mwami Yesu’, n’izindi yakorewe n’umunyarwanda utunganyiriza muzika muri Canada ‘Nsengiyumva Vincent’.
Abwira itangazamakuru uko abona muzika nyarwanda cyane cyane indirimbo zihimbaza Imana, Lily yagize ati “Abahanzi bo mu Rwanda baririmba indirimbo zihimbaza Imana bateye imbere cyane, kandi ubutumwa bwabo bwagize akamaro kanini cyane. Iyo bigeze mu bihe tuba twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ho biba akarusho, kuko indirimbo zihimbaza Imana zifasha abacitse ku icumu rya Jenoside kwigarurira icyizere kuko Yesu ari we mugabo w’abapfakazi akaba na se w’imfubyi”.
Lily arashimira Abanyarwanda bose muri rusange ndetse n’abahanzi bose uburyo bakomeje gukoresha ubutumwa bwabo babicishije mu ndirimbo zabo mu kwubaka urwababyaye.
Umva indirimbo ’Mimbaza Mwami w’abami’ hano:



















TANGA IGITEKEREZO