Maggie Blanchard ni umuririmbyi w'umunya-Canada ukomeye mu njyana zo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu muhanzi amaze kuririmba indirimbo zamenywe na benshi ku isi mu bihugu bivuga Igifaransa zirimo 'Personne ne peut t'aimer', 'Libéré', 'Il agira' n'izindi.

Ubuyobozi bw'itorero rya Zion Temple rigiye kwakira uyu muririmbyi ukomeye ku isi ufite inkomoko muri Haiti, butangaza ko amarembo yuguruye ku bantu b'ingeri zose mu giterane azakorera i Kigali ariko by'umwihariko abaririmbyi basanzwe bakora uwo murimo wo kuramya Imana mu matorero iwabo bakaba bazahungukira ubundi bumenyi ndetse abazitabira bakazabona imirimo y'ibitangaza.

Nyuma y'iki giterane kizaba kirimo n'Umuyobozi Mukuru wa Zion Temple, Apotre Dr Paul Gitwaza, umuhanzi watumiwe azanahura n’abaririmbyi ndetse n’abahanzi biyumvamo uwo muhamagaro mu cyiswe 'Ihuriro ry’abaramyi'.

Muri iki giterane Maggie Blanchard agiye gukorera muri Zion Temple i Kigali azafatanya na Asaph Music International mu guhimbaza Imana.

Uyu muhanzi yagiye akorana ibindi n'abahanzi bakomeye bakomoka muri Afurika barimo Marcel Boungou na Olivier Cheuwa. Yaririmbiye mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Côte d’Ivoire, Madagascar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no muri Haiti aho akomoka.

Maggie Blanchard, umuririmbyi ukomeye muri Canada mu kuramya no guhimbaza Imana yatumiwe mu giterane i Kigali
Maggie Blanchard, umuririmbyi ukomeye muri Canada mu kuramya no guhimbaza Imana yatumiwe mu giterane i Kigali