Igiterane Abagore Twese hamwe cyateguwe n’Umuryango Women Foundation Ministries, kirikubera ku Kimihurura ku cyicaro cy’uwomuryango, cyatangiye nk’uko mubizi kuwa kabiri tariki ya 31, Nyakanga 2013.
Iki giterane cyatangijwe kumugaragaro na Nyakubahwa Minisitiri w’Umuryango n’iterambere ry’abagore Hon. Minister Oda Gasinzigwa, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore, bamwe mu bahagarariye rubanda (Depite) n’abandi bayobozi b’igihugu bari bitabiriye uwo muhango.
Mu ijambo rye Nyakubahwa Minisitiri yiyemeje gushyigikira ibiterane bya All Women together, cyane cyane ko ari ihuriro ryiza ry’abagore n’abakobwa aho basangira ubuhamya bwabo bwokugera mu butsinzi.
Apostle Alice Mignonne, umuyobozi wa Women Foundation Ministries, n’umushumba udasanzwe uzwiho impano ikomeye y’urukundo, yo gushyigikira imihamagaro y’abandi, y’aba bashumba, abaramyi, abakozi b’Imana batandukanye, ndetse n’abikorera kugiti cyabo.
Abantu bamugana ari benshi kubera cyane cyane afite impano y’Ubuhanuzi kandi akora n’umurimo w’Ubujyanama, n’isana mutima (cancelling) umusi ku undi.
Abakozi b’Imana baje harimo Pastor Margaret Musungu na Apostle Charles Tumwine, bigishije mu mbaraga, mu buhanga n’ubwenge.
Umuririmbyi Hellenah Kisuku azwi mu izina rya Hellenah Ken, nawe yatanze ubuhamya aranaririmba.



















TANGA IGITEKEREZO