00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Moriah bateguye amarushanwa yo kubyina

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 19 July 2013 saa 02:56
Yasuwe :

Kampani yitwa Moriah Entertainment Group isanzwe imenyerewe mu gushyigikira cyane ibikorwa by’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana yateguye amarushanwa yo kubyina indirimbo zihimbaza Imana (drama) yise “Dance Competition 1st Editon 2013”.
Biteganijwe ko aya marushanwa azabera i Kigali mu kwezi kwa Kanama na Nzeri uyu mwaka.
Eric Mashukano, umuyobozi wa Moriah yabwiye IGIHE ko ari ubwa mbere bateguye aya marushanwa. Avuga ko basaba abasanzwe bazwi mu kubyina indirimbo zihimbaza (…)

Kampani yitwa Moriah Entertainment Group isanzwe imenyerewe mu gushyigikira cyane ibikorwa by’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana yateguye amarushanwa yo kubyina indirimbo zihimbaza Imana (drama) yise “Dance Competition 1st Editon 2013”.

Biteganijwe ko aya marushanwa azabera i Kigali mu kwezi kwa Kanama na Nzeri uyu mwaka.

Eric Mashukano, umuyobozi wa Moriah yabwiye IGIHE ko ari ubwa mbere bateguye aya marushanwa. Avuga ko basaba abasanzwe bazwi mu kubyina indirimbo zihimbaza Imana kuza kwiyandikisha aho Moriah Entertainment Group bakorera mu nyubako yo kwa Ndamage, mu mujyi wa Kigali, ku muhanda ugana kuri EWASA.

Mashukano asobanura ko iki gice cy’abantu babyina indirimbo zihimbaza Imana cyakunze kwirengagizwa nyamara gifasha mu kwamamaza no kogeza ubutumwa bwiza binyuze mu gushimisha abantu.

Moriah Entertainment Group baheruka gutegura iserukiramuco rya muzika ihimbaza Imana i Kigali ryiswe Ikuzo.

Mu Kwakira 2013, Moriah Entertainment Group bazatangiza bwa mbere igikorwa cyo guhemba abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda mu marushanwa azaba yitwa Groove Awards Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages