00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu giterane Celebrating Life Campaign abasaga 800 bakiriye agakiza

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 19 October 2014 saa 01:10
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi 6 y’igiterane cyiswe “Celebrating Life Campaign” gihuza abanyeshuri bo muri za kaminuza bibumbiye mu miryango ya gikristo itandukanye, abasore n’inkumi bagera kuri 800 bakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.
Iki giterane kikaba cyaritabiriwe n’abashyitsi batandukanye bavuye hirya no hino ku Isi barimo n’umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Matt Gilman, Dave Lubben.
Celebrating Life Campaign ni igiterane gihuza amashuri makuru na za Kaminuza mu (…)

Nyuma y’iminsi 6 y’igiterane cyiswe “Celebrating Life Campaign” gihuza abanyeshuri bo muri za kaminuza bibumbiye mu miryango ya gikristo itandukanye, abasore n’inkumi bagera kuri 800 bakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.

Iki giterane kikaba cyaritabiriwe n’abashyitsi batandukanye bavuye hirya no hino ku Isi barimo n’umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Matt Gilman, Dave Lubben.

Celebrating Life Campaign ni igiterane gihuza amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda, kikaba gitegurwa ku bufatanye bw’imiryango y’abanyeshuri b’abakristo ifatanyije n’indi miryango y’ivugabutumwa mu Rwanda no hanze.

Iki giterane cyatangiye tariki ya 12 gisozwa tariki ya 19 Ukwakira 2014 kuri Petit Stade i Remera.

Intego nyamukuru y’iki giterane ni ukubwiriza abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza nk’uko bitangazwa na Ledama Daniel umwe mu bagiteguye.

Ev. Kwizera Emmanuel, umuyobozi w’iki giterane avuga ko cyatanze umusaruro kuko kugeza ku munsi wa 5 hamaze gukizwa abanyeshuri basaga 800 ariko abagezweho n’ubutumwa bamaze gusaga ibihumbi 12,000.

Muri kaminuza i Butare ni gutya byari byifashe

Yagize ati ” Iki gikorwa kimaze gutanga umusaruro ni intangiriro y’ububyutse muri za kaminuza kuko ububyutse ari Yesu, akaba ari na we rufatiro rw’ubuzima bwa buri munsi. Ku munsi wo gusoza iki gikorwa tariki ya 19/10/2014 turararikira abantu kwitabira no gukomeza guhindura ivugabutumwa ubuzima bwa buri munsi.”

Impamvu y’igiterane cyo kwishimira ubuzima

Mu bihe turimo kandi, ku Isi yacu hari ibibazo byinshi kandi byahungabanyije ubuzima bwa benshi, bakabaho mu bwoba no mu kwiheba. Iki giterane cyari kigamije gutanga ubutumwa bw’ibyiringiro mu banyeshuri n’abarimu babo kugira ngo bagere ahantu bongera kwishimira ubuzima “Celebrating Life” kuko bagarutse ku rufatiro nyarwo rutanga ubuzima arirwo Kristo Yesu, nk’uko Imana yabigennywe. (Yohana 14:6)

Abavugabutumwa bavuye hirya no hino ku isi harimo: Amerika, New Zealand, Afurika y’epfo, u Budage, u Bwongereza, Uganda n’u Rwanda.

Uyu ni Matt Gilman umuririmbyi w'Umunyamerika

Abaririmbyi batandukanye barimo Matt Gilman wo muri America, Dave Lubben na we wo muri Amerika, Beauty for Ashes yo mu Rwanda, Alive and Freed Band, Singiza Music, Patient Bizimana, Luc Buntu n’abandi benshi, nibo bagiye bagaragara hirya no hino aho ibi bitaramo byebereye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages