00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu kumurika Album "Mfashe Inanga”, Sayimoni Kabera yahawe impano karahava

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 19 August 2013 saa 12:28
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru, umuhanzi Simon Kabera yamuritse Album ye ya mbere y’amashusho yise “Mfashe inanga”, umuhanzi Sayimoni Kabera yeretswe n’abakunzi be ko akundwa birenze uko we yabitekerezaga; aho bamuhaye impano zaba iz’amafaranga, gitari n’ibindi binyuranye. Iki gitaramo cyabereye i Remera ku gicumbi cy’umuco; aho abakunzi ba Sayimoni Kabera bamweretse ko bari bategerezanyije amatsiko kubona indirimbo ze mu mashusho.
Uretse kuba abitabiriye iki gitaramo bafashijwe bigatinda, hari (…)

Kuri iki Cyumweru, umuhanzi Simon Kabera yamuritse Album ye ya mbere y’amashusho yise “Mfashe inanga”, umuhanzi Sayimoni Kabera yeretswe n’abakunzi be ko akundwa birenze uko we yabitekerezaga; aho bamuhaye impano zaba iz’amafaranga, gitari n’ibindi binyuranye.

Iki gitaramo cyabereye i Remera ku gicumbi cy’umuco; aho abakunzi ba Sayimoni Kabera bamweretse ko bari bategerezanyije amatsiko kubona indirimbo ze mu mashusho.

Umuhanzi Sayimoni yaririmbiye abakunzi b'ibihangano bye indirimbo ze zakunzwe zirimbo "Mfashe Inanga"

Uretse kuba abitabiriye iki gitaramo bafashijwe bigatinda, hari n’abantu bane bakiriye agakiza.

Hakimara gufungurwa ku mugaragaro iyi Album, abantu benshi cyane bahagurukaga buri kanya baza ku rubyiniro kubwira Sayimoni uko bamenyanye n’ukuntu basanzwe bamufata nk’umwe mu bahanzi bake bigaragara ko bera imbuto. Abo bantu bari biganjemo abo bagiye bahurira mu masengesho, abo babanye kera bakiri bato, abo babanye mu masabukuru, mu makwe, abamumenyeye mu mahanga bumvise indirimbo ze z’amajwi, n’ahandi henshi abakunzi be bagendaga bamwibutsa.

Umuhanzi Aime yaririmbye muri iki gitaramo

Abagabo, abagore, abakobwa n’abasore bamaraga kumubwira uko bamuzi n’ukuntu indirimbo zibubaka, bahitaga banamubwira inkunga bamugeneye.

Umwe mu batanze amadorali 500 (ni ukuvuga arenga ibihumbi Magana atatu na makumyabiri na bitanu [325,000Rwf] ushyize mu mafaranga y’Amanyarwanda), yahise anemerera Sayimoni ko azamugurira gitari nziza ku giciro icyo ari cyo cyose iriho.

Sayimoni Kabera yaririmbye; umwe mu bafana amwemerera kuzamugurira gitari#

Sayimoni waririmbye indirimbo ze icumi zigize Album “Mfashe Inanga”, yari ari kumwe n’abahanzi nka Ssegawa Joseph waturutse muri Uganda, Aime Uwimana, Patient Bizimana na Dominic Nic waririmbye indirimbo imwe gusa mu gihe abandi bose baririmbye indirimbo zirenga eshatu.

Hari hari n’abandi bahanzi nka Kavutse Olivier wo muri Beauty for Ashes, Aline Gahongayire, Bahati Alphonse, Bobo Bon Fils n’abandi.

Abafana babyinnye barishima bamwe baranakizwa
Mu bari bitabiriye igitaramo harimo umuhanzi Aline Gahongayire

Gusa Alexis Dusabe ntiyigeze agaragara ahabereye iki gitaramo n’ubwo ari umwe mu bahanzi basengera kuri ADEPR yo mu Gakinjiro (Nyarugenge) wari witezwe nk’uri buririmbire imbaga y’abakunzi ba mugenzi we Sayimoni Kabera nawe usengera muri ADEPR (Remera).

Mu gihe cya vuba, Sayimoni Kabera azahita yerekeza mu Buholandi, aho azaba agiye kwiga mu gihe kingana n’umwaka.

Amafoto menshi meza kanda hano:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages