00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu kwizihiza isabukuru y’amavuko, Dominic Nic yabajijwe cyane iby’umukunzi we

Yanditswe na
Kuya 15 December 2013 saa 09:32
Yasuwe :

Amatsiko yo kureba no kumenya umukobwa ukundana na Dominic Nic Ashimwe ni kimwe mu bikomeza kugaragazwa n’abakunzi b’uyu mukozi w’Imana, ibi nubwo bihora byibazwa na benshi aho bamwe bavuga ko bitangaje kubona umustar uzwi n’abantu benshi nka Dominic Nic abaho nta mukunzi (Girlfriend) afite nkuko we ubwe ahora abyemeza, mu gihe biba bitamenyerewe ku bastar nkawe cyane cyane abari mu myaka nkiye.
Ibi byongeye kugaragara ubwo abantu bari benshi bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru (…)

Amatsiko yo kureba no kumenya umukobwa ukundana na Dominic Nic Ashimwe ni kimwe mu bikomeza kugaragazwa n’abakunzi b’uyu mukozi w’Imana, ibi nubwo bihora byibazwa na benshi aho bamwe bavuga ko bitangaje kubona umustar uzwi n’abantu benshi nka Dominic Nic abaho nta mukunzi (Girlfriend) afite nkuko we ubwe ahora abyemeza, mu gihe biba bitamenyerewe ku bastar nkawe cyane cyane abari mu myaka nkiye.

Ibi byongeye kugaragara ubwo abantu bari benshi bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mukozi w’Imana Dominic Nic Ashimwe mu minsi ishize ubwo yatungurwaga n’inshuti ze. Mbere ye hatanzwe ubuhamya n’inshuti ze zitandukanye zari zitabiriye ibi birori bashimangira ko mu murimo w’ubuhanzi bakorana bamwigiraho ikinyabupfura no kwiyubaha ari nako bamusabira umugisha.

Patient Bizimana ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’inshuti ya Dominic Nic Ashimwe yari muri ibi birori ati : « Dominic Nic ni umusore uzi gufata icyemezo kandi iyo yiyemeje ikintu ntashobora gutuza atakigezeho atitaye ku bibazo yabonye aza guhuriramo nabyo, ariko kandi ni umuntu ugenza gake ibintu bye yitonze twakoranye igihe kinini tukiri I Rubavu mbona ari uwakamaro muri music industry yacu.»

Uwitwa Joseline nawe wari mu birori ati: “Dominic mubona nk’umuhanzi uharanira kugaragaza ko ari umukozi w’Imana ukijijwe haba mu gihe aririmba imbere y’abantu haba mu magambo avuga wumva aguma ari wa wundi tubona no mu myitwarire ye yose ni umukristu. Joseline arakomeza ati : “kubera ukuntu aduhesha umugisha mu ndirimbo ze nanjye numva mfite amatsiko yo kuzabona fiancé wa Dominic Nic kuko mpora mwifuriza kuzagira urugo rwiza rw’amahoro n’umugisha nk’umukozi w’Imana wayubahishije”.

Dominic Nic Ashimwe akimara guhabwa ijambo bamwe mu bari aho batangiye bavuga mu majwi yo hasi atuje bati : « mutwereke mutwereke…, ninde… tumare amatsiko mukozi w’Imana ».

Dominic Nic mu magambo make ati: “Ndashimira abantu bose banteguriye ibi birori, binyigishije ko Imana ishobora kuremera umuntu inshuti nziza n’umuryango aho atatekerezaga, nukuri murantunguye pe Imana ibahe umugisha!”.

Yakomeje ati: “Ntabwo mubereka kuko ntawe, ndacyababwira yuko nta mukunzi mfite numva nyunzwe nuko ndi mu gihe Imana itaramumpa kuko niyo izi uwo umutima wanjye ukeneye, naboneka ntibizansaba kuvuga byinshi amaso yanyu azabihera kuko azaba ari we nyawe.”

Mu kiganiro kigufi twagiranye na Dominic Nic twatangiye tumubaza icyo yibwira kuri iyi ngingo ifitiwe amatsiko n’abantu bamukunda ari benshi.

Dominic Nic Ashimwe ati: “Nyamara rero numva nta mpamvu nimwe yatuma abantu bakomeza kubibona nk’igitangaza kuko burya buri wese agira umurongo w’ubuzima bwe utandukanye n’uwundi. Ikindi gikomeye muri ubu buzima ntabwo byoroshye kumenya umuntu ugukunda by’ukuri n’umuntu uku-apprécier to love and to appreciate. Muri kamere yanjye nkunda kugenza ibintu buhoro nitonze kuko iteka ryose iyo wirutse ntihabura kwicuza. Igihe cyanjye kiri hafi cyane rwose kandi naza azaba ari rumwe mu mbavu zanjye naremewe n’Uwiteka Imana.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages