Papi Clever na Ingabire beretswe abakirisitu bo mu Itorero rya ADEPR Ntora iherereye muri Dove Hotel ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali aho uyu muhanzi asanzwe ateranira.
Aba bombi bishimiwe cyane mu ndirimbo n’imbyino ndetse bari banateguriwe umutsima bakase bafatanyije.
Bari bagaragiwe n’inshuti n’abavandimwe babo ndetse n’abaririmbyi baririmbana muri Ntora Worship Team abereye umuyobozi.
Papi Clever na Ingabire bamaze igihe bari mu rukundo ariko rwagizwe ubwiru kuko ntirwakunze kuvugwa cyane.
Uyu muramyi yasoje icyumweru ari mu munyenga kuko yanacyizihijemo isabukuru y’amavuko. Papi Clever yavukiye i Rusizi ku wa 18 Nzeri 1992.
Papi Clever uri mu bafite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana n’umukunzi we berekanywe bwa mbere imbere y’abakirisitu ku wa 15 Nzeri 2019, mu muhango wabereye muri ADEPR Paruwasi ya Muhoza aho umukobwa akomoka.
Papi Clever yabengutse Ingabire bahuje umuhamagaro we na we ari umuramyi. Uyu mukobwa ufite ijwi ryiza yanyuze muri Korali Goshen ikorera ivugabutumwa muri ADEPR Musanze.
Nyuma yo kwimukira i Kigali, Ingabire ari gukora igeragezwa muri Korali Hoziana yo muri ADEPR Nyarugenge iri mu zifite ibigwi kuko iri mu zatangijwe mbere muri iryo torero.
Papi Clever azasaba anakwe Ingabire mu birori bizaba ku wa 30 Ugushyingo mu gihe azasezerana imbere y’Imana ku wa 7 Ukuboza 2019.
Izina rya Papi Clever uyobora Ntora Worship Team ibarizwa muri ADEPR rimaze igihe ryumvikana mu bakunzi b’ibihangano byahimbiwe Imana.
Yakoze indirimbo nyinshi zirimo “Ugendane Nanjye”, ‘‘Narakwiboneye’’, ‘‘Uburyohe’’, ‘‘Ahari Kurira’’, “Utwumvire”, "Uvuze Yego", "Uri uwo Kwizerwa" na “Impamvu z’Ibifatika’’ aheruka gushyira hanze.
Muri iyi minsi akunzwe cyane kubera umushinga w’indirimbo zo mu Gitabo yatangiye gusubiramo akazazisoza uko ari 547.
Album ya mbere y’izi ndirimbo yayise “Amakuru y’Umurwa” ikubiyeho indirimbo 12 zo mu gitabo.
Amafoto: Niyonzima Moïse



















TANGA IGITEKEREZO