00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu tubyiniro hagiye kujya habwirizwa ijambo ry’Imana

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 4 July 2013 saa 03:45
Yasuwe :

Itsinda Beauty for Ashes (B4A) riririmba indirimbo zihimbaza Imana, rivuga ko rigiye gushyira mu bikorwa umuhigo rimaranye igihe kirekire, aho rizatangira kujya riririmba mu tubyiniro, mu tubari, mu masoko n’ahandi hatagerwa n’abavugabutumwa.
B4A yo mu Rwanda, icuranga inaririmba mu njyana ya Rock, ivuga ko ifite gahunda yo kujya babwiriza mu tubyiniro babicishije mu ndirimbo.
Umuyobozi wa Beauty for Ashes, Kavutse Olivier agira ati “Iyi gahunda twari tuyifite mu myaka yashize, ubu (…)

Itsinda Beauty for Ashes (B4A) riririmba indirimbo zihimbaza Imana, rivuga ko rigiye gushyira mu bikorwa umuhigo rimaranye igihe kirekire, aho rizatangira kujya riririmba mu tubyiniro, mu tubari, mu masoko n’ahandi hatagerwa n’abavugabutumwa.

B4A yo mu Rwanda, icuranga inaririmba mu njyana ya Rock, ivuga ko ifite gahunda yo kujya babwiriza mu tubyiniro babicishije mu ndirimbo.

Umuyobozi wa Beauty for Ashes, Kavutse Olivier agira ati “Iyi gahunda twari tuyifite mu myaka yashize, ubu tugiye gutangira gusura utubari, utubyiniro, amasoko, n’ahandi hose abantu batajya batekereza kubwiriza, turi tayari kuba twajya ahantu nk’aho ngaho.”

Kavutse akomeza avuga ko kuba urubyiruko rwugarijwe cyane n’ubusambanyi, n’ibiyobyabwenge, bakaba bafite n’aho bakunze guhurira haborohereza kwishora muri ibyo byaha, niho dushaka gushyira imbaraga cyane.”
Kavutse anavuga ko ngo uko umwuka w’Imana uzajya ubayobora, ni ko tuzajya bakora.

Itsinda Beauty for Ashes rigiye kujya ririmbira mu tubyiniro mu rwego rwo kubwiriza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages