Munyampeta Jean Luc, umuhanzi wamenyekanye cyane mu itorero ry’abadiventisiti mu Rwanda ari ku Mugabane w’u Burayi aho azenguruka mu bihugu bitandukanye akora ibitaramo byo guhimbaza Imana.
Uruzinduko Munyampeta azamaramo hafi ukwezi kose i Burayi ruri mu rwego rw’ubutumire bw’itorero ry’abadiventisiti i Berlin mu Budage, ariko uyu muhanzi avuga ko yaboneyeho umwanya wo kuzenguruka no mu bindi bihugu ataramana n’abakunzi b’ibihangano bye.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi yavuze ko mu buryo bw’umwihariko kuri gahunda ye hariho ibitaramo bibiri bikomeye cyane, harimo icyo yakoreye mu itorero ry’Abadiventisiti rya Charlotenburg mu Murwa mukuru w’u Budage Berlin kuwa Gatandatu tariki 11 Ukwakira n’ikindi azakorera i Bruxelles mu Bubiligi taliki ya 18 z’uku kwezi.
Munyampeta Jean Luc wanamenyekanye cyane muri korali Abagenzi, yakomeje agaragaza ko yatunguwe bikomeye no kubona ibihangano bye bikunzwe cyane kuko igitaramo yakoreye i Berlin cyitabiriwe cyane kandi abacyitabiriye batashye bishimye cyane.
Itorero ry’Abadiventisiti i Berlin risanzwe rigira gahunda y’ibitaramo iba rimwe mu gihembwe hagatumirwa umuhanzi, kuri iyi nshuro hakaba hari hatumiwe Munyampeta uturutse mu Rwanda.
Nyuma ya Berlin, Munyampeta avuga ko ari mu myiteguro ikomeye y’igitaramo kizabera i Bruxelles mu Bubiligi, aho azaba aririmbira abakunzi b’indirimbo ze mu gitaramo gisoza uruzinduko rwe i Burayi.
Yagize ati “Ibitaramo ndi gukorera aha nabishyizemo imbaraga nyinshi kuko nihaye inshingano yo kunezeza abakirisitu nk’umuhanzi watumiwe nturutse muri Afurika.Imyiteguro ndi kuyikora mu ndirimbo zanjye zisanzwe zizwi aho mu Rwanda ndetse n’izindi nshya ziri mu ndimi z’Icyongereza, Igifaransa n’iIgiswahili kuko ndi kuririmbira abantu bumva indimi zitandukanye.”
Mu ruzinduko Munyampeta azasoza taliki ya 22 Ukwakira, yanyuze mu gihugu cya Pologne na Repubulika ya Czech.
Munyampeta Jean Luc yemeza ko gutumirwa i Burayi ari intambwe ikomeye mu buhanzi bwe, ndetse ngo bimuhaye imbaraga zikomeye mu myiteguro yo kumurika alubumu ye ya kabiri y’amashusho yise “ Abari muri Yesu twishime” iri gutunganwa.


















TANGA IGITEKEREZO