Munyampeta Jean Luc, Umuhanzi wamenyekanye cyane mu itorero ry’abadiventisiti mu Rwanda yasoreje ibitaramo yakoreraga i Burayi mu gihuugu cy’u Bubiligi, benshi barushaho gukunda no kumbura umuziki nyarwanda uhimbaza Imana.
Igitaramo Munyampeta yakoreye mu Bubiligi ni kimwe mu bikomeye uyu muhanzi yagombaga gukora kuri uyu Mugabane,nyuma y’icyo yakoreye i Brlin mu Murwa mukuru w’u Budage.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi yavuze ko yashimishijwe bikomeye n’uko igitaramo gisoza cyagenze neza haba mu kwitabirwa ndetse n’uburyo indirimbo ze zakoze ku mutima abakunzi be, bakarushaho gukunda no gukumbura indirimbo zihimbaza Imana zo mu Rwanda.
Ati “Biragoye gusobanura umunezero nagiriye hano i Burayi, ariko by’umwihariko nanyuzwe n’uburyo abakunzi b’indirimbo zanjye bitabiriye igitaramo ari benshi kandi zikabakora ku mutima ku buryo bugaragarira buri wese.Abenshi bagaragaje ko mbakumbuje kurushaho umuziki wo mu Rwanda..”
Uruzinduko Munyampeta amaze hafi ukwezi kose i Burayi rwri mu rwego rw’ubutumire bw’itorero ry’abadiventisiti i Berlin mu Budage, ariko uyu muhanzi avuga ko yaboneyeho umwanya wo kuzenguruka no mu bindi bihugu ataramana n’abakunda b’ibihangano bye.
Munyampeta Jean Luc wanamenyekanye cyane muri korali Abagenzi, yagaragaje ko yatunguwe bikomeye no kubona ibihangano bye bikunzwe cyane, kuko ibitaramo yakoreye i Berlin n’i Bruxelles byitabiriwe cyane kandi abakitabiriye bikabubaka mu bugingo.
Mu ruzinduko Munyampeta azasoza taliki ya 22 Ukwakira, yanyuze mu gihugu cya Pologne na Repubulika ya Czech.
Munyampeta Jean Luc yemeza ko gutumirwa i Burayi ari intambwe ikomeye mu buhanzi bwe, ndetse ngo bimuhaye imbaraga zikomeye mu myiteguro yo kumurika alubumu ye ya kabiri y’amashusho yise “ Abari muri Yesu twishime” iri gutunganwa.


















TANGA IGITEKEREZO