Uyu musore ufite impano mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, ubusanzwe asengera muri ADEPR, Itorero rya Rukiri I. Yashyize iyo ndirimbo hanze muri ibi bihe bisa n’ibigoye agamije gukomeza abakirisitu bacitse intege ko bakwiye kongera kwibuka ko Imana ifite imbaraga kandi itandukanye n’ibyo banyuramo mu buzima bwa buri munsi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Niyonzima Schadrack, yavuze ko gukora indirimbo akayita “Uratandukanye” yifuzaga kongera guhamagarira buri wese kumenya imbaraga n’ububasha bw’Imana aho kwishingikiriza ku bantu cyangwa iby’Isi bidafite umumaro.
Yagize ati “Nashakaga kubwira abantu ko Imana iri hejuru ya byose, itandukanye n’ibyo twibwira n’ibyo tubona nk’abana b’abantu. Mu bihe bigoye Isi irimo Imana yo ikomeza kwitwa Imana ndetse no mu bihe twaba turi mu bihe byiza igumya yitwa Imana. Nashakaga kugaragaza gukomera kwayo kandi ko itandukanye n’ibyo twibwira. Ubutumwa nshaka gutanga cyane ni ukongera kwibutsa abantu muri ibi bihe bisa n’ibigoranye no kubakomeza mbibutsa ko Imana ikomeye.”
Yakomeje agaragaza ko mu bihe nk’ibi bigoye, abakirisitu badakwiye kunamuka ahubwo ko bakwiye gukomera ku Mana no kuyishingikirizaho kuko ishobora byose.
Muri iyi ndirimbo agaruka cyane ku mbaraga z’Imana n’ubudasa bwayo nk’ibyubaka ibyiringiro ku bageze mu ntambara n’ibibazo byo muri iyi Si.
Niyonzima kandi yavuze ko kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana abikora nk’umuhamagaro kuko yifuzaga kuba umuyoboro wo kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu kuri benshi.
Yagize ati “Hari intego ngenderaho cyane mu buzima bwanjye, ivuga ngo mbe umuyoboro mwiza Imana icishamo kugira ngo igaburire benshi mu buryo bwo mu mwuka. Namaze kwemerera Imana ko ngomba kuba uwo muyoboro mwiza icishamo, ndakomeje rero kuzajya nyibera umuyoboro kandi nayo ndabizi ko izashoboza. Nyuma y’iyi ndirimbo nzakomeza nkore n’izindi.”
Indirimbo “Uratandukanye” ni iya kabiri ashyize hanze nyuma y’iyo yise “Ni wowe”; afite intumbero yo kuba umuramyi utanga ubutumwa ku bantu b’ingeri zose binyuze mu bihangano bye, n’abatarizera bagahindukira bakamenya inzira y’ukuri.
Niyonzima Schadrack ni umuramyi ukunda Imana no gusenga ndetse kuririmba ni umuhamagaro cyane ko kuri we abona nta gikwiye kumubuza gukora uwo murimo ngo kuko ari yo nzira nziza yo kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi.
Reba indirimbo nshya ya Niyonzima Schadrack "Uratandukanye"



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!