Tariki ya 30 Kamena 2013 muri Selena Hotel I Kigali, umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana, Alex Dusabe aritegura gushyira ahagaragara umuzingo (Album) wa kabiri w’indirimbo.
Uyu muzingo yawise “Jyana I Gologota”, ukazaba ukurikiye uwa mbere yise ‘Mfite ibyiringiro’ yasohoye mu myaka 10 ishize.
Alexis Dusabe yatangarije IGIHE ko yatangiye imyiteguro yo gushyira ku mugaragaro uyu muzingo. Dusabe avuga ko yawushyizemo imbaraga nyinshi kugirango indirimbo ziwubumbiyeho zizafashe abazazumva.
Abajijwe ubutumwa bukubiye mu ndirimbo zo kuri uyu muzingo, Alexis Dusabe yagize ati’’ Ubutumwa ntanga mu ndirimbo ni bumwe igihe cyose, ni ukubwiriza abantu ubutumwa bwiza, ababwira ko Yesu Kristo ari umwana w’Imana kandi ko ari we ukiza abantu ibyaha, akabahesha ubugingo bw’iteka’’
Uzinjira mu gitaramo cyo kumurika uyu muzingo azahabwa CD yawo.
Abahanzi bazafatanya nawe harimo Simon Kabera, Dominic Nic n’abandi.
Umva hano indirimbo Njyana i Gologota ya Alex Dusabe:



















TANGA IGITEKEREZO