Umuhanzikazi Jackie Mugabo uririmba indirimbo zihimbaza Imana akaba atuye mu gihugu cy’u Bwongereza ku itariki ya 25 Kanama 2013 azataramana n’Abanyarwanda, ubwo azaba amurika Album ye ya mbere.
Igitaramo cyo kumurika iyi Album kizabera kuri Sports View Hotel, guhera saa cyenda z’umugoroba; aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda (5,000Rwf).
Mu kiganiro na Jacky umaze imyaka 12 hanze y’u Rwanda, yadutangarije ko akunda u Rwanda kurusha ibindi bihugu byose yagiye abamo, akaba ari nacyo cyamuteye kuza kuhakorera igitaramo mu rwego rwo gusabana n’abantu bose batuye muri aka karere bakunda ibihangano bye.
Jackie Mugabo ati, “Urabona hano mu Bwongereza mpamaze imyaka isaga 12 ariko nkunda u Rwanda cyane. Ngerageza kuririmba mu Kinyarwanda n’ubwo wenda hari amagambo amwe n’amwe agenda angora cyangwa kumenya amagambo mashya y’Ikinyarwanda ariko njye nkunda u Rwanda pe”.
Biteganijwe iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi bo mu Rwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana nka Dominic Nic, Patient Bizimana, Liliane Kabaganza, Gaby Irene Kamanzi n’abandi.
Umuhanzi Jacky aheruka mu Rwanda mu gihe yasuraga ababana n’ubumuga bo mu cyiko cy’i Gatagara, ubwo yabaririmbiraga, anatanga ubufasha kuri bamwe na bamwe muri icyo gihe, ndetse akanabasengera.
Jacky Mugabo ari mu banyarwanda baba mu mahanga batangije gahunda ya “Bayi Bayi Nyakatsi” ubwo yatangiraga mu Rwanda.
Imwe mu ndirimbo za Jacky Mugabo



















TANGA IGITEKEREZO