00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka 14 mu muziki, Korali Itabaza igiye kumurika album

Yanditswe na

Joel Sengurebe

Kuya 27 October 2014 saa 07:57
Yasuwe :

Korali Itabaza ibarizwa mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gahogo, nyuma y’imyaka 14 imaze ibayeho ubu yuzuye amashimwe ku Mana yabafashije mu gutegura album DVD bise ‘‘Turi Abanyamahirwe’’.
Ubuyobozi bw’iyi korali buganira na IGIHE bwavuze ko nyuma y’uko bakoze ingendo z’ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’igihugu bamaze iminsi bahugiye ku gikorwa cyo gutunganya Album y’amashusho igizwe n’indirimbo 11. Ubu ngo buzuye (…)

Korali Itabaza ibarizwa mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gahogo, nyuma y’imyaka 14 imaze ibayeho ubu yuzuye amashimwe ku Mana yabafashije mu gutegura album DVD bise ‘‘Turi Abanyamahirwe’’.

Ubuyobozi bw’iyi korali buganira na IGIHE bwavuze ko nyuma y’uko bakoze ingendo z’ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’igihugu bamaze iminsi bahugiye ku gikorwa cyo gutunganya Album y’amashusho igizwe n’indirimbo 11. Ubu ngo buzuye amashimwe ku Mana yabafashije mu mitegurire y’iyi Album yaba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Ubundi Korali Itabaza yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo mu mwaka w’i 2000 icyo gihe ikaba yaritwaga iy’icyumba cy’amasengesho iza kwitwa Itabaza ku itariki ya 02 Ukwakira 2005 kugeza ubu igizwe n’abaririmbyi 64.

Nyuma yo gutunganya izi ndirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho bari gutegura igitaramo gikomeye cyo gushyira ku mugaragaro iyi Album yabo ya mbere. Itariki iki gitaramo kizaberaho bakaba bazayitangaza mu minsi ya vuba cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages