00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abari bagize akanama nkemurampaka muri ‘Rwanda Gospel Stars Live’ basezereye rimwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 March 2022 saa 02:26
Yasuwe :

Batanu bari bagize akanama nkemurampaka mu gikorwa cya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ basezereye rimwe ku munota wa nyuma wacyo byitezwe ko kizasozwa kuri iki Cyumweru tariki 6 Werurwe 2022.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko abari bagize akanama nkemurampaka; Aimée Uwimana, Simon Kabera, Josue Shimwa, Mupende Gedeon na Pamela Mudakikwa basezeye ku munota wa nyuma kubera imitegurire y’iki gikorwa bahamya ko idafututse.

Aimée Uwimana wari uhagarariye aka kanama nkemurampaka yavuze ko bahisemo gusezera nyuma y’uko babonye imitegurire y’iki gikorwa ifite ikibazo.

Ati “Byatangiye tubona imitegurire ifite ikibazo ariko tukumva kimwe nk’abantu dufatanyije byazakemuka. Icyakora twagiye tubona ibimenyetso ko akazi baduhaye kazagorana ku mpamvu zitandukanye.”

Uyu mugabo uri mu bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko kimwe mu byatumye basezera harimo n’uko bari baratangiye kubona amakuru y’uko igikorwa gishobora kutagenda uko byateguwe.

Ati “Kimwe mu byo badushyiriyeho ni ugutanga amanota y’uko abahanzi bitwaye ku rubyiniro, mu minsi ishize hagombaga kubaho repetition zari kubafasha kwitwara neza mu gitaramo. Ariko twajyaga kumva ngo abacuranzi bahagaritse repetition kuko batahembwe, ngo aho bakorera hafunze kuko batarishyurwa, mbega imyiteguro yari mibi cyane.”

Yongeyeho ko hari na bamwe mu bahanzi bagiye babatakira ko amafaranga bari bemerewe y’imyiteguro batigeze bayahabwa nk’uko byari mu masezerano bagiranye n’abategura iki gikorwa.

Uwimana yavuze ko uretse imyiteguro n’abagize akanama nkemurampaka batangiye gukemanga iby’ubushobozi bw’iki gikorwa, bibaza niba ahabuze amafaranga yo kwishyura abacuranzi n’abahanzi hazava ayo kwishyura abatsinze, bahitamo kwitandukanya na byo gutyo.

Ikindi Uwimana yavuze ko cyabababaje ni uko baje kumenya amakuru ko hari umwe mu bantu bategujwe guhemba umuhanzi wa mbere ndetse baranamumubwira mu gihe n’igikorwa nyiri izina kitaraba.

Ati “Ikindi navuga ni uko twagiye kumva ko hari umwe mu batanga ibihembo wabwiwe n’abari gutegura iki gikorwa umuhanzi ari bugihe nyamara uwari butsinde yari kugenwa n’akanama nkemurampaka.”

Abagize akanama nkemurampaka basezeye muri iki gikorwa ku munota wa nyuma kuko kigomba gusozwa kuri uyu wa 6 Werurwe 2022 mu gitaramo byitezwe ko kibera muri Canal Olympia ku i Rebero.

Aba basezeye nyuma ya Tonzi nawe uherutse gusezera iki gikorwa kubera ko hari ibyo atemeranyaga n’abagitegura.

Mu kiganiro na IGIHE Tonzi yavuze ko yahisemo gusezera muri iki gikorwa kuko hari ibyo atemeranyaga n’abagitegura, ati “Hari ibyo tutemeranyije njye mbivamo, ahubwo natunguwe ni uko batubahirije icyifuzo cyanjye bagakomeza kunyamamaza nk’uzaba mpari.”

Tonzi yavuze ko imitegurire irimo akajagari no kudasobanuka neza y’iki gikorwa iri mu byatumye afata icyemezo cyo gusezera muri Rwanda Gospel Stars Live.

Ku rundi ruhande ariko twifuje kuvugana n’ubuyobozi bwa Rwanda Gospel Stars Live gusa ntibabasha kwitaba telefone zabo ngendanwa.

Byitezwe ko iki gikorwa gisorezwa mu gitaramo kiririmbamo na Rose Muhando kikabera kuri Canal Olympia ku i Rebero.

Byitezwe ko batatu ba mbere bahize abandi bari buze guhembwa, aho uwa mbere agenerwa sheki ya miliyoni 7 Frw, uwa kabiri akagenerwa iya miliyoni 2Frw mu gihe uwa gatatu ahabwa miliyoni 1Frw.

Uwimana Aime wari uagarariye akanama nkemurampaka muri Rwanda Gospel Stars Live, yavuze ko bahisemo kwegura aho kwisanisha n'ibikorwa biteguye nabi
Tonzi we yamaze kwikura muri iki gikorwa
Gutumira Rose Muhando agahabwa agahishyi k'amafaranga nyamara abo igikorwa kigenewe bari kuririra mu myotsi no gushyira abahanzi bake ku byapa byamamaza igitaramo nabyo biri mu bivugwa ko byongereye umwuka mubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages