Korali Getsemani imwe mu zifite amateka akomeye mu bijyanye n’ivugabutumwa mu ndirimbo , tariki ya 28 Nzeri 2014 izashyira ku mugaragaro album ya mberre y’amshusho.
Korali Getsemani izwi mu ndirimbo zitandukanye , zirimo Inkuru y’Urugendo rw’Abana ba Isiraheri n’izindi zitandukanye, kuri iki Cyumweru izashyira ku mugaragaro album ya Gatatu y’amashusho (DVD) igizwe n’indirimbo zigera ku munani. Umuhango wo kuyishyira ku mugaragaro ukazabera mu Itorero rya “Assemblées de Dieu” riherereye Kimihurura haruguru ya Cadillac, saa munani z’amanywa.
Mudenge Keneth Umuyobozi w’iyi Getsemani avuga ko iyi korali igizwe n’abaririmbyi basaga gato 30, ahamya ko amashusho yakoze afite ireme kandi izashimisha abakunzi bayo.
Ati “Dusanzwe dufite album z’indirimbo z’amajwi zirenze imwe, zarakunzwe cyane hirya no hino kubera ubutumwa bwiza buri muri izo ndirimbo. Kwinjira ni ubuntu, turasaba abakunzi bacu n’abandi bashaka kumva no kureba ubutumwa bwiza mu ndirimbo kuzaza kwifatanya natwe.”
Korali Getsemani yabyaye umuryango w’ivugabutumwa witwa Getsemani Gospel Ministries ifite amashami atandukanye harimo na Korali Getsemani ubwayo. Ubu ikorera ku Kinamba mu Karere ka Gasabo, mu itorero ryitwa Elim nk’uko bitangazwa na Buroyumutima Richard umuyobozi wungirije w’iyi Korali.
Yagize ati “Twatangiriye umurimo w’Imana mu Itorero rya “Assemblées de Dieu” i Nyamirambo, tuwukomereza mu Itorero rya “Bethesida Holy church” dufite Itorero ryacu ryitwa Elimu.”
Yakomeje avuga ko gukorera Imana nta mupaka bigira, kandi ko bafite intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza mu mahanga yose,nk’uko umuhamagaro wabo ubibasaba. Kuri ubu ngo nta Ntara yo mu Rwanda batarageramo bavuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.



















TANGA IGITEKEREZO