Uyu mubyeyi wamaze kwemeza ko yamaramaje akinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, indirimbo ye nshya ikubiyemo ubutumwa bwumvikanisha ishimwe rye kuri Yesu wamutoranyije akamucunguza amaraso ye.
Yavuze ko yayihimbye amaze gusobanukirwa neza urukundo Yesu amukunda, akaba yizera ko izafasha benshi.
Ati “Ubutumwa bukubiyemo bugaruka ku gihango njye nk’umukristo nagiranye na Yesu maze gusobanukirwa urukundo rwe no kwitegereza ubuhangange bw’imbaraga ze nkafata icyemezo cyo kumukorera. Nubwo arinjye aka kanya wivuga ariko ndanavugira benshi duhuje ukwemera.”
Ubundi butumwa bugaruka cyane muri iyi ndirimbo ni ukurata ubutwari bwa Yesu Kristo ndetse n’ishyaka ryo kumwamaza.
Yavuze ko ibyo aririmba muri iyo ndirimbo byose ari ibyamubayeho. Ati “Ibintu byose ndirimbamo ni ukuri rwose byambayeho kandi n’uwo bitarabaho ndabimwifurije; guhamagarwa, gutabarwa no gucungurwa.”
Mu mashusho y’iyi ndirimbo Liza Kamikazi yifashishije abantu basanzwe bafite amazina mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Aline Gahongayire, Clarisse Karasira, Miss Uwase Hirwa Honorine, Ngarambe François-Xavier n’abandi banyuranye.
Liza Kamikazi yagize ubutumwa bwihariye agenera abakunzi b’umuziki we, ati”Ubutumwa bwihariye ndabuha abantu batari bafata icyemezo cyo kwimika Yesu mu buzima bwabo. Ndabakumbuza Umwami w’amahoro, ndabakumbuza Intwari mu ntambara , ndabakumbuza urukundo n’ineza bye bitarindoreka, mbinginga ngo bamwemerere ababere Umwami kuko ni Umugwaneza kandi ni Rubasha. Mbarahiye ko batazabyicuza.”
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Madebeat mu gihe amashusho yayo yo yakozwe na Kwizera Fefe Faith.
Reba indirimbo nshya ya Liza Kamikazi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!