Sindambiwe Papias umushumba w’Itorero rya Dormition Church International, umwe mu ba Pasiteri bake babifatanya no kuririmba ,yashyize hanze amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze zizaba ziri kuri Album yise “Uri uburuhukiro Mana”.
Pasiteri Papias aganira na IGIHE yavuze ko umuhamagaro wo gukorera Imana mu buryo bwo kuririmba yawiyumviseho kuva akiri umwana muto, ubwo yari afite imyaka icyenda yavuzaga ingoma muri korali y’abana yaririmbagamo ndetse ni we wayihimbiraga indirimbo.
Yagize ati “Kuri njye ni ishimwe rikomeye kuba ngeze ku gikorwa cyo gushyira amashusho ya zimwe mu ndirimbo zanjye ku mugaragaro kuko ntibiba byoroshye kubifatanya n’inshingano zo kuyobora itorero ariko nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga burya byose tubishobozwa na Yesu dukorera kuko ari we uduha imbaraga.”
Akomeza avuga ko byari inzozi kuri we kuko yari abifite mu bitekerezo ariko akumva azabikora kera aho avuga ko kuba Umushumba w’Itorero no kuba umuhanzi ari ibintu bibiri bitandukanye, bisaba imbaraga n’ubwitange. Yasobanuye ko kuba umuhanzi no kuba umuririmbyi ari ibintu bitandukanye cyane kuko abahanzi bose si abaririmbyi n’abaririmbyi bose bakaba atari abahanzi .
Papias asoza asaba abakristo muri rusange gukomeza kuba inkingi ya mwamba mu murimo w’Imana kandi buri wese agakiza ke akagakomeraho atarebeye ku muntu runaka.



















TANGA IGITEKEREZO