00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patient atewe ishema no guhatana n’umuhanzi akunda mu marushanwa

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 16 June 2013 saa 11:27
Yasuwe :

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Patient Bizimana ashimishijwe no kuba ari mu rushanwa ya “Africa Music Awards” hamwe n’umuhanzi afataho nk’ikitegererezo, Alain Moloto wo mu Gihugu cya Kongo.
Ni ku nshuro ya mbere Patient Bizimana ahamagawe muri aya marushanwa, abaye ku nshuro ya kane ku rwego rwa Afurika y’i Burasirazuba, atangaza ko ashimishijwe no kuba ari kumwe n’abahanzi nka Moloto, afata nk’ikitegererezo mu kuririmbira Imana mu Gihugu cy’abaturanyi cya Kongo, azwi cyane mu (…)

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Patient Bizimana ashimishijwe no kuba ari mu rushanwa ya “Africa Music Awards” hamwe n’umuhanzi afataho nk’ikitegererezo, Alain Moloto wo mu Gihugu cya Kongo.

Ni ku nshuro ya mbere Patient Bizimana ahamagawe muri aya marushanwa, abaye ku nshuro ya kane ku rwego rwa Afurika y’i Burasirazuba, atangaza ko ashimishijwe no kuba ari kumwe n’abahanzi nka Moloto, afata nk’ikitegererezo mu kuririmbira Imana mu Gihugu cy’abaturanyi cya Kongo, azwi cyane mu ndirimbo nka “Adorons l’Eternel”, “Katisa Moto”, L’Amoureternel” n’izindi.

Kuri ubu Patient nawe afatwa nk’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ugaragaza impano yo kuririmba kandi ukora cyane mu Gihugu cy’U Rwanda.

Patient Bizimana wagaragaje gukora cyane mu mwaka wa 2012, ngo kuba yarabashije kujya muri aya marushanwa ari ubwa mbere, ngo abishimira Imana, dore ko umwaka ushize yanitabiriye amarushanwa ya "Groove Awards" ari ubwa mbere.

Muri aya marushanwa Patient ari kumwe n’abahanzi b’abanyarwanda nka Gaby Irene Kamanzi na Bahati Alphonse uherutse kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa ya Groove Awards

Indirimbo “Amagamo yanjye” ya Patient Bizimana

Indirimbo y’umuhanzi Alain Moloto


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages