Patient uri mu bafite igikundiro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana azwi mu ndirimbo zirimo Ubwo Buntu, Menye Neza, Ikimenyetso n’izindi.

Yashyize hanze indi nshya yise ‘Ijambo rya Nyuma’ yanasohokanye n’amashusho yayo.

Yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bujyanye n’umunsi wa Pasika uzizihizwa mu mpera za Mata.

Ati “Ubutumwa burimo ni urugendo rwa Kristo aza kuducungura hano ku Isi. Igaragaza ko ari we ukizi imitima ishenjaguwe kandi ko afite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu.”

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe Patient Bizimana yitegura igitaramo cyo kwizihiza Pasika, Easter Celebration kigiye kuba ku nshuro ya gatanu. Kizabera mu ihema ry’ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo.

Yatumiye umuramyi ukomeye wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Alka Mbumba, wamamaye mu ndirimbo nka Fenda Nayo ikunze gukoreshwa mu nsengero zitandukanye.

Patient Bizimana yavuze ko yahisemo uyu mugabo kuko afite ubuhamya bwiza kandi indirimbo ze zikunzwe n’abantu benshi.

Ati “Nahisemo kumutumira kuko numvise afite ubuhamya bwiza kandi indirimbo ye Fendo Nayo ikoreshwa cyane n’abakirisitu.”

Muri iki gitaramo Patient Bizimana azafatanya n’abandi baramyi barimo, Gaby Kamanzi, Redemtion Voice y’i Burundi, Shekinah Worship Team na Healing Worship Team.

Mu mwaka ushize Easter Celebration yari yatumiyemo umuhanzikazi wo muri Nigeria Sinach. Icyo gihe igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane bari buzuye muri parikingi ya Stade Amahoro.

Patient Bizimana yashyize hanze indirimbo nshya
Patient Bizimana yashyize hanze indirimbo nshya
Patient Bizimana aritegura igitaramo cya Pasika
Patient Bizimana aritegura igitaramo cya Pasika