Mu birori biteganyijwe ku wa gatandatu tariki ya 1 Kamena 2013 i Nairobi muri Kenya, ahazatangirwa ibihembo byitwa ’Groove Awards’ ku bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bo muri Afurika y’iburasirazuba, hatumiwemo Umukuru w’igihugu cya Kenya, nyakubahwa Uhuru Kenyatta’.
Ubwo abahanzi batandukanye, abakozi b’Imana ndetse n’abateguye aya marushanwa bazaba bateraniye muri muhango, biteganyijwe ko na Perezida mushya wa Kenya, nyakubahwa Uhuru Kenyatta azawugaragaramo, dore ko ari umwe mu bayobozi bakunda indirimbo zihimbaza Imana ndetse akaba by’umwihariko ashimishwa no kubona umuhanzi wo mu ndirimbo zihimbaza Imana yateye imbere nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ’Amani’ cyo muri Tanzaniya.
Abahanzi bazegukana ibihembo muri iri rushanwa, bazatangazwa kuwa gatandatu tariki ya 1 Kamena 2013 ahitwa Kenyatta International Conference Centre (KICC), nyuma y’ibikorwa bitandukanye abahatana bazaba baritabiriye birimo gusura no gufasha abatishoboye n’impfubyi bo mugihugu cya Kenya aho aya marushanwa abera.
Abahanzi nyarwanda bari mu bahatanira ibi bihembo ni: ’Bahati Alphonse’, ’Gaby Ireene Kamanzi’, ’Theo Uwiringiye Bosebabireba’, ’Tonzi’, ’Liliane Kabaganza’ na ’Bizimana Patient’.
Kuva mu w’2004, abahanzi barenga igihumbi bagiye bahamagarwa muri aya marushanwa. Abarenga ijana na mirongo itanu bahawe igihembo cya Groove Awards bashimirwa n’ impano yabo yo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Ubu ni ku nshuro ya kane u Rwanda rujya guhatanira aya marushanwa ya Groove Awards, kuko abahanzi bo mu Rwanda bayitabiriye bwa mbere mu w’2010, maze igihembo cyegukanwa n’itsinda ‘The Sisters’ yari igizwe na Gaby, Aline Gahongayire, Phanny na Tonzi, naho mu w’2011 cyegukanwa n’itsinda ‘Blessed Sisters’, mu gihe mu mwaka ushize w’2012, ubwo u Rwanda rwari ruhamagawe ku nshuro ya 3 cyegukanywe n’umuhanzi ‘Eddie Mico’.
Bamwe mu bahanzi bahembwe ibihembo bikomeye umwaka ushize ni nk’abanyakenya ‘Eko Dydda’ na ‘Emmy Kosgey’ bahawe ibihembo by’abahanzi b’umwaka (Umugabo n’Umugore), hamwe n’itsinda ‘Adawnage Band’ ryo muri Kenya na ryo ryahawe igihembo cy’Itsinda ry’umwaka.
Dore urutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo bya ’Groove Awards 2013’:
Artist of the Year (Uganda)
Coopy Bly
Exodus
Holy Keane Amooti
Jackie Senyonjo
Ruyonga
Wilson Bugembe
Artist of the Year (Rwanda)
Bahati Alphonze
Gaby Irene Kamanzi
Theo Uwiringiyimana
Tonzi
Kabaganza Liliane
Patient Bizimana
Artist of the Year (Tanzania)
Bahati Bukuku
Bonny Mwaitegi
Christina Shusho
Martha Mwaipaja
Rose Muhando
Upendo Nkone
Artist of the Year (Burundi)
David Nkundimana
Dudu Niyukuri
Fabrice Nzeyimana
Fortrand Bigirimana
Redemption Voice
Seraphins Song



















TANGA IGITEKEREZO