Producer Sam wakoreye benshi muabahanzi bakomeye hano mu Rwanda nka Alexis Dusabe, Dominic Nic , amakorali atandukanye nka Jehovajireh,Gahogo ndetse n’abandi batandukanye nyuma yuko ashyize kumugaragaro izina rya Studio ubu akaba yamaze gutangiza itsinda rigizwe n’abacuranzi babizobereyemo yise River Band.
Ndikumukiza Samuel bakunze kwita Sam wahoze akorana na Aroon Nitunga agatangira kwikorera ku giti cye ,aganira na IGIHE yavuze ko yamaze gushyiraho itsinda ricuranga mu rwego rwo gufasha amakorali n’abahanzi gucuranga mu buryo bw’umwimerere.
Sam yagize ati « Amakorali cyangwa abahanzi hari igihe bakora indirimbo muri studio yagera kuri mu bitaramo ugasanga ntacurangiwe neza nk’uko umuziki wari umeze muri studio. Ni muri urwo rwego natangije itsinda rikora umuziki w’umwimere nise River Band »
Sam yakomeje avuga ko hari byinshi yishimira nk’umuntu utunganya indirimbo z’ivugabutumwa bwa Yesu kristo. Ati « Nkora indirimbo mbere y’uko zizafasha abandi nanjye mbanza gufashwa nazo nkaryoherwa cyane cyane amagambo ari muri izo ndirimbo. Muri rusange mu buzima bwanjye bwa gikiristo ziranyubaka cyane mbese mbona Imana yarampereye umugisha muri Gospel nanjye ndayikunda kandi sinzayireka »
Ku nshuro ya mbere ‘River Band’ yacurangiye Korali Impanda ADEPR SGM mu gitaramo cyo gushyira ahagaragara album yayo y’amashusho muri Camp Kigali.
Producer Sam yatangiye gutunganya umuziki ahagana mu mwaka wa 2009 aho yakoreraga muri East africano sound akorana na Nitunga Aroon , kuri ubu afite studio ye yitwa River Studio.


















TANGA IGITEKEREZO