Ni igitaramo uyu muhanzi ari guteganya ko kizaba ku wa 15 Gicurasi 2022 ahitwa ‘Calvary Covenant Center’.
Mu kiganiro na IGIHE, Prosper Nkomezi yavuze ko we n’ikipe bakorana bahisemo gutegura iki gitaramo kuko Kenya ari igihugu afitemo abakunzi benshi.
Ati “Muri Kenya mpafite abakunzi benshi, inshuro nyinshi bakunze kunsaba kuhataramira ariko igihe ubanza cyari kitaragera. Itariki y’Imana ni iriya twizeye kuzaha abantu igitaramo cyiza.”
Nkomezi yahishuye ko azataramana n’abarimo Liliane Kabaganza ndetse n’itsinda rya Gisubizo Ministries nubwo bo atahise abashyira ku mafoto yasohoye yamamaza igitaramo.
Ati “Twabaye dusohoye ariya mafoto kuko twari tutaramara kumvikana n’ubu tuvugana hari abandi turi mu biganiro, ntekereza ko mu minsi iri imbere ari bwo tuza gusohora amafoto ya nyuma yamamaza igitaramo ariho abahanzi bose tuzakorana.”
Iki gitaramo Prosper Nkomezi ari kugitegura afatanyije na sosiyete imaze kuzamura izina ryayo mu gutegura ibitaramo ‘Sensitive Ltd’ ikorana n’andi ya hano mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!