Itsinda Redemption Voice ryo mu Burundi ryegukanye igihembo cya Afrika Gospel Music Award 2013, rizitabira igitaramo cy’itsinda The Blessing Family kizabera hano i Kigali kuwa 4 Kanama 2013.
Iki gitaramo kikaba ari icya kabiri bakoze dore ko baheruka gutaramira abakunzi babo mu mwaka washize wa 2012. Ubwo duheruka kubasura tukaba twarasanze imyiteguro bayigeze kure kandi bakaba bizeye ko Imana izabana nabo.
Aba basore n’inkumi bagize The Blessing Family ubusanzwe babyina injyana zitandukanye bakoresheje ingingo zabo bakabyina mu makwe,mu nsengero,mu bitaramo n’ahandi hagamijwe gutanga ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda cyane cyane rigakoresha izi mbyino mu kuvuga ubutumwa bwiza ku bakristo n’abapagani hagamijwe ko bahindukirira Umwami Yesu Kiristo bagakizwa.
Nk’uko Octave Semunyana umuyobozi wa The Blessing abitangaza, ngo muri icyo gitaramo bazaba bari kumwe n’abahanzi batandukanye harimo nk’Umuhanzi Dudu uzava I Burundi, Patrick Nyamitari utaherukaga mu bitaramo by’Abakristo, Aimee Uwimana, Patient Bizimana, ukongeraho n’itsinda B4A (Beauty for Ashers) riyobowe na Kavutse Olivier), tutanibagiwe kandi n’itsinda rikunzwe cyane mu Burundi ariryo Redemption Voice iherutse gutsindira Afrika Gospel Music Awards ndetse na Groove Awards ku ruhande rw’u Burundi.
Tubibutse ko iki gitaramo kizabera ku Gicumbi cy’Umuco i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro tariki ya 4 Kanama 2013.
Kwinjira muri icyo gitaramo babigabanyijemo ibice 2 : Amafaranga y’u Rwanda 2000 na 5000. Twasoza iyi nkuru tubabwira ko iri tsinda rigizwe n’abantu 30, aho 16 muri bo ari abahungu naho 14 bakaba abakobwa, bakaba bataririmba gusa ahubwo banagaragara mu bikorwa byo gufasha abatishoboye aho bafite abana 5 barihirira amashuri bakanabafasha ibindi bishoboka.



















TANGA IGITEKEREZO