Ku nshuro ya gatatu, Rehoboth Ministries yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza yise “Praise and worship Explosion".
Icyo gitaramo kizaba ku Cyumweru, tariki ya 18 Kanama 2013, muri Christial Life Assemble (CLA) i Nyarutarama, guhera saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro (15h00’-20h00’).
Abo tuvugana mubabashije kwitabira “Praise and Worship Explosions” ya mbere ndetse n’iya kabiri bose barahamyako iki gitaramo ari ingirakamaro cyane mu gusabanisha abantu n’Imana binyujijwe mu ndirimbo nziza cyane Rehoboth Ministries iba yateguriye abakunzi bayo.
Insanganyamatsiko y’iki gitaramo ni “Taraka mutima wanjye ushime Imana”. Iki gitaramo gifite kandi intego ebyiri ari zo guhuza hamwe abantu bavuye mu matorero atandukanye mu mwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana wisanzuye hamwe no guha amahirwe abatizera guhishurirwa ubwiza n’ubuntu bw’Imana binyujijwe mu kuramya no guhimbaza bikaba byatuma bizera bakacyira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo.
Muri “Praise and Worship Explosion” ya mbere, Rehoboth ministries yafatikanyije n’umuhanzi “Simon Kabera”, naho muya kabiri bafatikanyije na Dominic Nic.
Muri iki gitaramo Ministries izafatikanya na Azaph yo muri Zion Temple/Gatenga.



















TANGA IGITEKEREZO