Muri iki gitaramo cyabaye ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019, Rehoboth Ministries yafatanyije na Alarm Ministries na Shekinah.
Umuyobozi wa Rehoboth Ministries, Patrick Munini, yaganirije abitabiriye iki gitaramo amateka yabo mu myaka 25 ishize.
Abacyitabiriye kandi banagize amahirwe yo kwishimana n’abaririmbyi bagitumiwemo bitewe n’indirimbo zanyuze benshi ziherekejwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru.
Munini yavuze ko mu byo bateganya gukora mu minsi ya vuba harimo kubaka ahantu habo ho kuramiriza Imana, “Rehoboth Worship Center”, umushinga uzashyirwa mu ngiro vuba.
Rehoboth Ministries yatangiye ivugabutumwa ryo mu ndirimbo mu Ukwakira 1994, yabarizwaga Kimisagara muri Restoration Church.
Nkuko byanavuzwe mu buhamya bw’urugendo rwabo Rehoboth Ministries ngo ubwo yatangiraga yari korali isanzwe yo mu rusengero ariko itagira izina. Nyuma y’igihe gito yaje kwitwa Rehoboth Choir.
Nyuma yo guhindura icyerekezo na gahunda zayo yahinduye izina yitwa Rehoboth Ministries icyo gihe yari ikiri muri Restoration Church Kimisagara.
Imaze kuba Ministry kubera icyerekezo na gahunda birenze urwego rw’urusengero rusanzwe byatumye yakira n’abandi banyamuryango benshi bava mu matorero atandukanye atakiri Restoration Church gusa.
Kugeza ubu Rehoboth Ministries ifite abanyamuryango hafi 80, bamwe muri bo babarizwa mu Rwanda abandi bari ku migabane yose y’Isi.
Muri Rehoboth Ministries hanyuzemo abakozi b’Imana batandukanye ndetse yanagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano z’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo na Liliane Kabaganza, Umuhanzi Romulus Rushimisha ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi benshi.
Reba hano amateka ya Rehoboth Ministries
Reba uko byari byifashe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 Rehoboth Ministries imaze ibayeho
Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique



















TANGA IGITEKEREZO