River Studio, inzu itunganya umuziki yashinzwe na Producer Sam wahoze akorana na Nitunga Aaaron, yagabanyije ibiciro byo gukoreramo indirimbo ku bahanzi bose b’indirimbo zihimbaza Imana.
Producer Sam aganira na IGIHE, yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gufasha korali n’abahanzi baririmba indirimbo z’Imana yahisemo gutanga ubwasisi mu gihe cy’amezi 3 aho ibiciro byagabanuwe ku geza kuri 20% y’icyari gisanzweho.
Sam yagize ati « Hari abantu bavuze ko nsha amafaranga menshi Korali cyangwa abahanzi ugereranije na henshi mu nzu zitunganya umuziki mu Rwanda, kandi nanjye simbihakana kuko burya imikorere y’abantu iba itandukanye, gusa naka menshi ahuye n’uburyo igihangano nzagisohora gikoze neza ku rugero rwo hejuru nkuko zimwe mu ndirimbo z’abaganzi na Album za korali zagiye zibigaragaza. »
Uyu mugabo wakomeje atanga ingero z’indirimbop yagiye akora kandi zigashimwa uko zikoze, yanavuze ko mu gihe cy’amezi atatu ibiciro bigabanyijweho 20%.
Ati « Muri River Studio guca amafaranga bita ko ari menshi bifite imvanonk’iyo urebye indirimbo Ni nde Wamvuguruza ya Alex Dusabe wumva imikorere yayo ntacyo wayinenga, wumvise kandi Ashimwe ya Dominic Nic ukanumva nk’indirimbo za korali Jehovah-Jileh ndetse na nyinshi mu ndirimbo za korali Hoziana wumva ko ibihangano byanjye bitaba biri ku rwego rwo hasi, gusa kuri ubu tugiye kugabanya ibiciro kugeza kuri 20% y’ayo twacaga. »
Sam avuga ko kugabanya ibiciro bizanateza imbere kora n’abahanzi ku giti cyabo baririmba izo guhimbaza Imana kuko bizatuma buri wese ku bushobozi afite azabasha gukorerwa indirimbo kandi zifite ireme.



















TANGA IGITEKEREZO